Minisitiri w’Ubuzima wa Aden Duale yatangaje ko ku wa 17 Gashyantare 2026, Kenya yakiriye doze 21.000 z’umuti mushya wa Lenacapavir (Yeztugo) ugamije kurinda abantu kwandura virusi itera SIDA, iba igihugu cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba gitangiye kuwukoresha ku mugaragaro.
Uyu muti wakozwe n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gilead
Sciences, gisanzwe kizwi mu gukora imiti n’inkingo zijyanye n’indwara
zitandukanye zirimo na VIH/SIDA.
Leta ya Kenya yatangaje ko izi doze zizabanza gukwirakwizwa mu turere 15
tugaragaramo ubwandu bwinshi bwa VIH. Biteganyijwe kandi ko muri Mata 2026
hazongerwamo izindi doze ibihumbi 12 kugira ngo gahunda irusheho kwaguka.
Minisitiri Duale yibukije abaturage ko Lenacapavir atari umuti uvura
abamaze kwandura VIH, ahubwo ari uwo kuyirinda (pre-exposure prophylaxis –
PrEP). Yasabye abanduye gukomeza kunywa imiti igabanya ubukana bwa virusi
(ARVs) basanzwe bafata buri munsi cyangwa gukomeza gukoresha urushinge ruterwa,
mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo.
Amasuzuma yakorewe Lenacapavir mu bihugu bitandukanye inshuro eshatu
yagaragaje ko ushobora kurinda kwandura VIH ku kigero cya 99,9% iyo uterwa buri
mezi atandatu.
Muri Nyakanga 2025, World Health Organization (OMS) yemereye uyu muti
gutangira gukoreshwa ku rwego mpuzamahanga, igaragaza ko ari intambwe ikomeye
mu kurwanya SIDA, cyane ko usimbura imiti inyobwa buri munsi cyangwa inshinge
zisanzwe ziterwa buri mezi abiri.
Mu Rwanda, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya VIH mu Kigo cy’Igihugu
gishinzwe Ubuzima, Dr. Ikuzo Basile, yatangaje ko igihugu kiri gushyira
imbaraga mu ikoreshwa ry’urushinge ruterwa buri mezi abiri nk’uburyo bwo
kugabanya ubwandu bushya.
Yasobanuye kandi ko ibiganiro nibigenda neza, Lenacapavir ishobora kugera mu Rwanda mu 2026, bikaba intambwe ikomeye mu korohereza
Abaturarwanda, cyane ko byagabanya umuhangayiko uterwa no gufata imiti buri
munsi.