• Ubuzima / IBYOREZO


Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko kugeza ku wa 4 Kamena 2026, abantu 452 bamaze kwandura icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo, barimo 81 kimaze guhitana.

Mu masaha 24 gusa, umubare w’abanduye wiyongereyeho abantu 71, kuko ku wa 3 Kamena hari hamaze kubarurwa abantu 381 banduye.

Iyi Minisiteri yavuze ko Intara ya Ituri ari yo yibasiwe cyane n’iki cyorezo, aho abarenga 94% by’abanduye bose ari abaho. Hari kandi abanduye bake babonetse mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Mu rwego rwo kwihutisha isuzuma ry’abakekwaho Ebola, ubuyobozi bwatangaje ko ibipimo byatangiye gusuzumirwa no muri laboratwari iri mu bitaro bikuru bya Mongbwalu, aho kuba koherezwa gusa muri laboratwari y’igihugu, INRB, iri i Kinshasa.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko icyo cyemezo kizafasha kugabanya igihe cyatakazwaga mu gutegereza ibisubizo by’ibipimo, cyane cyane mu duce twibasiwe cyane n’icyorezo.

Nubwo ibikorwa byo kurwanya Ebola bikomeje, haracyari imbogamizi zikomeye zirimo ibihuha n’abaturage badashaka kwemera ko iki cyorezo kiriho koko. Hari aho abaturage banga ko imirambo y’ababo isuzumwa cyangwa bakanga gutanga amakuru ku bafite ibimenyetso bya Ebola.

Ebola ya Bundibugyo kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti byihariye irabonerwa, gusa abarwayi bavurwa ibimenyetso byayo kugira ngo bafashwe gukira.

Muri Uganda na ho iki cyorezo cyagezeyo tariki ya 15 Gicurasi 2026, aho kugeza ku wa 5 Kamena hari hamaze kuboneka abarwayi 19, barimo babiri bapfuye na bane bakize.

Mu rwego rwo gufasha ibi bihugu guhangana n’iki cyorezo, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryitwa ku buzima WHO na Africa CDC byemereye RDC na Uganda inkunga ya miliyoni 518 z’Amadolari azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya Ebola kuva muri Kamena kugeza mu Ugushyingo 2026.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko ayo mafaranga azifashishwa mu bikorwa birimo ubuvuzi, gukurikirana abanduye, gukangurira abaturage kwirinda no kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments