Ingendo z’indege za gisirikare za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigera kuri 20 zimaze kugera muri Kenya zitwaye ibikoresho byo kwa muganga n’inzobere mu buvuzi, mu gihe Amerika ikomeje umugambi wo gushyiraho ikigo kizajya cyita ku bakekwaho icyorezo cya Ebola.
Iki kigo Amerika ishaka kubaka kiri mu birindiro bya gisirikare
byo mu Mujyi wa Nanyuki, mu Ntara ya Laikipia, kikazajya cyakira cyane cyane
Abanyamerika baba bakekwaho Ebola iri gukwirakwira muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo na Uganda.
Nubwo
Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwahagaritse by’agateganyo uwo mugambi nyuma y’ikirego
cy’umuryango utari uwa Leta wavugaga ko icyo gikorwa gishobora kunyuranya
n’amategeko ya Kenya, Amerika yakomeje imyiteguro yayo nta gihindutse.
Abaturage
bo muri Kenya bakomeje kwamagana uwo mushinga binyuze mu myigaragambyo imaze
kugwamo nibura abantu babiri, bavuga ko batifuza ko igihugu cyabo gihinduka
ahashyirwa abantu bakekwaho indwara z’ibyorezo.
No
muri Amerika ubwaho bamwe mu basenateri basabye ko abaturage b’Amerika
bakekwaho Ebola bajyanwa kuvurirwa iwabo aho kujyanwa muri Kenya.
Nubwo
hari izo nzitizi zose, amakuru aturuka muri Kenya agaragaza ko ibikorwa byo
gutunganya icyo kigo bikomeje. Indege za gisirikare zirimo iza C-130 na C-17
zakomeje kugera i Nanyuki zitwaye ibikoresho by’ubuvuzi ndetse n’abakozi
b’inzobere.
Raporo
zitandukanye zerekana ko hagati ya tariki ya 23 na 31 Gicurasi 2026, habaruwe
nibura ingendo 20 z’indege za gisirikare za Amerika zageze muri Kenya.
Hari amakuru avuga ko imyiteguro hafi ya yose yamaze kurangira,
hasigaye gusa gutangira kwakira abakekwaho Ebola, mu gihe andi makuru avuga ko
Amerika yiyemeje gukomeza uwo mushinga kugeza igihe yaba ihagaritswe na
Guverinoma ya Kenya ubwayo.