• Amakuru / POLITIKI


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026, Perezida Paul Kagame yakiriye i Kigali Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Arabie Saoudite, Waleed bin Abdulkarim El-Khereiji.


Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byasobanuye ko Perezida Kagame na Minisitiri Waleed bagiranye ibiganiro byubakiye ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Arabie Saoudite, ushingiye ku bufatanye mu nzego z’ingenzi.

U Rwanda na Arabie Saoudite byifatanya mu mishinga ikomeye yo kubaka ibikorwaremezo by’ingenzi birimo iby’ubuvuzi, imiyoboro y’amashanyarazi ndetse n’imihanda.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biri mu Karere ka Gasabo ni ikimenyetso cy’umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byombi. Byubatswe ku nkunga ya Arabie Saoudite mu myaka ya 1980, inatanga andi mafaranga yo kubyagura.

Leta ya Arabie Saoudite, ibinyujije mu kigega cyayo cy’iterambere (SFD), mu 2023 yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 20$ zo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Kamonyi.

Arabie Saoudite ni yo yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 42$ yo kubaka imihanda ibiri ifite uburebure bwa kilometero 150, irimo uwa Nyagatare-Base-Rukomo na Huye-Kitabi, yatashywe ku mugaragaro mu mwaka ushize.

Ubucuruzi bw’ibihugu byombi kandi buhagaze neza cyane kuva mu myaka myinshi ishize. Kuva mu 2022 kugeza mu 2025, Arabie Saoudite yari ku mwanya wa mbere mu bihugu byoherejwemo ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko kuva mu gihembwe cya mbere kugeza mu cya gatatu cya 2025, ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byoherejwe muri Arabie Saoudite bifite agaciro ka miliyari 1,2$.

Muri Gashyantare 2025, urwego rwa Arabie Saoudite rushinzwe ubucuruzi (FSC) n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) zashyizeho komisiyo ihuriweho ishinzwe kongerera ubufatanye mu rwego rw’ubucuruzi.

Byitezweho iyi komisiyo izafasha ibihugu byombi kwagura ubucuruzi, ishoramari ndetse no guteza imbere umuco nk’uko abayobozi b’impande zombi babishimangiye icyo gihe.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments