• Amakuru / MU-RWANDA

Abantu batandatu bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi mu Mujyi wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa bimwe mu bikoresho by’amashanyarazi .

Mu bikoresho bafatanywe harimo ‘pinces electriques’ 14, kashipawa (cash power) ebyiri n’umukandara umwe.

Abafashwe  bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 23 na 44. Muri bo 5 ni abo mu Murenge wa Rugerero n’undi umwe wa Nyamyumba, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwa Gisenyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, UWINEZA Francine, avuga ko icyemezo cyo gukora uyu mukwabu cyafashwe nyuma y’uko hagaragaye abagenda biba izi nsinga .

Ati“Ku ikubitiro hafashwe batandatu, haracyari n’abandi bakekwa bagishakishwa. Harimo abasanganywe ibizingo by’insinga, bigaragara ko koko baziba. Twabamenye ku makuru twahawe n’abaturage dushimira cyane ubufatanye mu gutahura aba bajura.”

Asaba abaturage gukomeza ubu bufatanye mu gutahura abanyabyaha banyuranye, kwirinda kwangiza ibikorwa remezo kuko ababigiramo uruhare bose bahagurukiwe, kandi bakomeje gushakishwa ngo babibazwe.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments