Guverinoma
y’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga utari uwa leta , GiveDirectly , basinyanye
amasezerano y’imyaka itanu aho hazatangwa miliyoni 150$, agamije gukura
abaturage mu bukene.
Ubu
bufatanye bw’imyaka itanu bugamije gushyiraho ikigega kizajya giterwa inkunga
n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kwihutisha gahunda zo gukura
abaturage mu bukene binyuze mu mishinga y’iterambere ku rwego rw’uturere no
guha abaturage inkunga y’amafaranga.
Uyu mushinga
witezwe ko uzafasha abaturage bo mu turere dutanu tw’igihugu mu kubaha
amafaranga y’inkunga , agamije ko abaturage bangana na 25 % bazaba bavuye mu
bukene muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere ,NST2.
GiveDirectly
ni Umuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu umaze imyaka itari mike ukorana
n’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no gufasha abaturage bari mu bukene
bukabije binyuze mu kubaha amafaranga.
Kuva mu
mwaka wa 2016, Umuryango GiveDirectly ukomeje gufatanya na Leta y’u Rwanda
binyuze muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu rugamba rwo kurandura
ubukene, itanga inkunga z’amafaranga ku ngo zikennye mu turere dutandukanye
tw’u Rwanda nka Gasabo, Gicumbi, Gisagara, Kayonza, Ngoma, Ngororero,
Nyamagabe, Rusizi.
Umwihariko
w’iyi gahunda rero ni uko umugenerwabikorwa yihitiramo uburyo akoresha iyo
nkunga yikura mu bukene, ndetse ikamugeraho inyuze kuri konti ye ya Mobile
Money.
Isuzuma
ryakozwe mu turere twa Gisagara, Ngororero na Nyamagabe, ryagaragaje ko umubare
munini w’abahabwa iyi nkunga bahitamo kuyishora mu kugura imitungo itandukanye
ndetse no mu mishinga ibyara inyungu.
Imibare
igaragaza ko 31% y’inkunga zatanzwe yakoreshejwe mu kuvugurura inzu zishaje no
kubaka inshya, naho 43% ishorwa mu bikorwa bitandukanye nk’ubuhinzi, ubworozi,
kwizigama, ubushabitsi buciriritse, uburezi, ubuzima n’ibindi.
Uyu muryango
ukorera muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu birimo Uganda, u Rwanda na
Kenya,aho ufasha imiryango ibayeho mu bukene bukabije, ukayiha amafaranga
ayifasha kwizamura.
Imibare
kandi igaragaza ko gutanga inkunga z’amafaranga ashyitse ku ngo zikennye
byihutisha iterambere ry’uturere mu nzego zitandukanye nko kwihaza mu biribwa,
kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kugeza amashanyarazi ku ngo ndetse
by’umwihariko ubwiyongere mu ihangwa ry’imirimo ibyara inyungu.