• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Nyuma y’ingendo ze za mbere mpuzamahanga yakoreye mu United Arab Emirates, muri South Africa no mu Russia, Perezida mushya wa Madagascar, Michaël Randrianirina, yakomereje ibikorwa bye bya dipolomasi mu France.

Ku wa Kabiri, Colonel Michaël Randrianirina yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu biro bye byo ku Élysée Palace.

 Aba bakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro mu ifunguro ry’akazi byibanze ku “gushyigikira inzibacyuho iri kuba muri Madagascar” ndetse no “kuvugurura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi,” nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida w’u Bufaransa.

Uru ni uruzinduko rwa mbere Perezida Randrianirina agiriye mu Bufaransa kuva yafata ubutegetsi mu kwezi k’Ukwakira, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage yasabye impinduka mu miyoborere y’igihugu.

Icyakora, uru ruzinduko ruje mu gihe hari ibibazo bya dipolomasi bikomeje kugarukwaho. Mu cyumweru gishize, Michaël Randrianirina yari mu Burusiya aho yahuye na Perezida Vladimir Putin, mu biganiro byasojwe n’amasezerano yo kurushaho kwegeranya umubano hagati ya Moscou na Antananarivo.

Perezida Vladimir Putin yatangaje ko Madagascar ari “umufatanyabikorwa ukomeye” w’u Burusiya ku mugabane wa Afurika, anashimangira ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye.

Abasesenguzi mubya politiki mpuzamahanga bavuga ko ingendo za Perezida Randrianirina zigaragaza ubushake bwo gushaka abafatanyabikorwa batandukanye ku rwego mpuzamahanga, mu gihe igihugu cye kiri mu gihe cy’inzibacyuho isaba inkunga n’ubufatanye bw’ibihugu bikomeye.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments