Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau – RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 58 y’amavuko ukekwaho gukubita umugore ukora akazi ko gusukura umuhanda (Cleaner) mu Karere ka Bugesera.
Uwo mugabo witwa Rutikanga Jean Bosco akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, icyaha bivugwa ko yakoze ku wa 22 Gashyantare 2026, mu Mudugudu wa Kayenzi, mu Kagari ka Cyugaro, mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y'Amajyepfo.
Polisi y'u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, ivuga ko ukekwaho icyaha yahagaritse imodoka ye, akayivamo afite inkoni, maze agahita akubita uwo mukozi amushinja ko yateye ivumbi ku modoka ye mu gihe yari mu kazi ke ka buri gitondo.
Abaturage bari hafi y’aho byabereye bahise batabaza inzego z’umutekano, ndetse hanasakazwa amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibyabaye. Ayo mashusho yafashije mu gutahura no guta muri yombi ukekwaho icyaha.
Amakuru avuga ko nyuma y’icyo gikorwa, Rutikanga yagerageje gukemura ikibazo mu bwumvikane, yemera guha uwo mugore amafaranga 3.000 Frw, ariko kubera kubura ayo kumusubiza, amuha 5.000 Frw.
Kuri ubu, Rutikanga afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje, dosiye ye ikaba yarashyikirijwe RIB kugira ngo itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Inzego z’umutekano zongeye kwibutsa abaturage ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose ritemewe, kandi ko abaryishoramo bazabihanirwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya.
Like This Post? Related Posts