Mu mudugudu wa Kanombe akagali ka Murambi ho mu murenge wa Nyarugenge mu karere
ka Bugesera haraye humvikanye amasasu yarashwe n'abarundi bakomerekeje abarobyi
b'Ababanyarwanda.
Byabaye mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Mata 2026.
Amakuru yizewe agera kuri BTN ni uko abo barobyi barimo uwitwa Ntegirizazejo
Evariste ufite imyaka 33 y'ubukuru na Sibomana Samuel we ufite imyaka 20
y'ubukuru.
Aya makuru akomeza avuga ko aba barashwe kuri ubu bari kwitabwaho mu bitaro bya
Nyamata kuko Ntegirizazejo yakomerekejwe mu rutugu n'umugongo naho Sibomana we
akaba yakomerekejwe ku mutwe mu gahanga.
Ntihari hatangazwa ibyo abo barundi babarasiye yewe ntibinazwi niba ababarashe
ari abasirikare b'Uburundi cyangwa abandi bantu.