• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwirukanye Bellarmine Chatunga Mugabe, umuhungu muto w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, nyuma y’uko ahamwe n’ibyaha bijyanye n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu gihugu.

Bellarmine Chatunga Mugabe w’imyaka 28 y’amavuko yemeye ibyaha yari akurikiranyweho, anacibwa amande agera ku madolari 9,000.

Mu rukiko, umucamanza Reiner Boshoff yagaragaje ko yahanishijwe no kuba yarerekanye imbunda y’inyiganano, akayitunga nk’aho ari iy’ukuri, ibintu byateje impungenge.

Urukiko rwahise rutegeka ko yirukanwa muri Afurika y’Epfo ako kanya, aho  yahise aherekezwa kugera ku kibuga cy’indege.

Iyi dosiye itandukanye niyo yari akurikirwanyweho mbere y’igerageza ry’ubwicanyi ryabaye ku wa 19 Gashyantare, aho Bellarmine Chatunga Mugabe yari akurikiranywe hamwe na mubyara we Tobias Mugabe Matonhodze.

Mu gihe Bellarmine yemeye ibyaha byoroheje, Tobias Mugabe Matonhodze we yemeye ibyaha bikomeye birimo kugerageza kwica ,ibyaha bifatanye isano n’imbunda  ndetse no kubangamira ubutabera n’ikorwa ry’ibinyuranye n’amategeko y’abinjira n’abasohoka byatumye akatirwa  igifungo cy’imyaka 3

Urukiko rwavuze ko igihano cyahawe Tobias Mugabe Matonhodze cyari cyoroheje, bitewe n’impamvu zorohereza zirimo kuba yaratanze indishyi ku wahohotewe.

Nk’uko abashinzwe iperereza babivuga, umukozi wo mu rugo (jardinier) warashwe yahawe amafaranga agera ku 250,000 rands (asaga 15,000$), ndetse anizezwa andi 150,000 rands.

Nubwo uru rubanza rwasojwe, imbunda yakoreshejwe muri iki gikorwa ntiraboneka kugeza ubu, ibintu bikomeje guteza impungenge mu iperereza.

Nyuma y’urubanza, Bellarmine Chatunga Mugabe yahise ajyanwa ku kibuga cy’indege yirukanwa muri Afurika y’Epfo.

Ku ruhande rwa Tobias Mugabe Matonhodze, we azirukanwa nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments