• Amakuru / MU-RWANDA


Ababyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Gitongo riherereye mu Murenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bafite impungenge z'uko abana babo batiga uko bikwiye kubere ko rishaje. 

Umwe muri aba babyeyi yagize ati:"Hari amashuri yubatswe cyera  bigaragaza ko akeneye kuvugururwa kuko tuva dufite impungenge z'abana bacu bayigiramo. Nta buziranenge afite pe."

Ibivugwa n'ababyeyi bishimangirwa n'umuyobozi w'iri shuri uvuga ko iri shuri rishaje bityo bigatuma iyo imvura iguye bibangamira imyigire y'abanyeshuri.

Yagize ati:"Ibyumba by'amashuri birashaje, dufite inyumba 8 n'ibindi 5 bishaje bikeneye gusanwa ndetse n'ibindi 6 bikeneye gusimbuzwa."

Yakomeje avuga ko uyu mwaka abanyeshuri babaye benshi bituma banigira muri ayo mashuri ashaje.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, 

Bakomeza bavuga ko aya mashuri ashobora kugwira abanyeshuri kuko bigaragara ko ashaje cyane.

Mukankusi Athanasie, avuga ko Ikigo cya Gitongo kitari mu byihutirwa kuko hari ibindi byihutirwa.

Yagize ati:"Nibyo kuko ishuri ribanza rya Gitongo rirashaje kandi rigaragara nk'iriri mu manegeka. Murabizi ko dufitanye y'ubufatanye na Minisiteri y'Uburezi muri rusange hashyizwemo imbaraga nyinshi mu kuvugurura atari ameze neza no kubaka andi ndetse no kuyashakira ibindi bikorwaremezo, ubu twamaze kuvugurura arenga 1000 ariko n'ibindi bigenda byitabwaho ndetse na Gitongo irimo."

Yakomeje avuga ko ishuri rya Gitongo ritari mu mashuri ababaje  agomba guherwaho ariko amara impungenge ababyeyi ko mu mwaka w'ingengo y'imari itaha rizitabwaho.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments