Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, uherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.
Mu butumwa yashyizwe ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, RIB yavuze ko Hategekimana Silas, akekwaho kwakira amafaranga mu bihe bitandukanye byo mu mwaka wa 2023 na 2024, ayo yohererezwaga na Rubazinda Callixte, uyobora kompanyi yitwa Calliane Company Ltd.
Aya mafaranga ngo yatangwaga agamije kumukingira ikibaba mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakorwaga nta ruhushya rubifitiye. Rubazinda na we yatawe muri yombi, akurikiranywe ubufatanyacyaha muri iki cyaha cya ruswa.
RIB ikomeza ivuga ko Hategekimana yajyaga anaburira Rubazinda mbere y’uko hakorwa ubugenzuzi, kugira ngo abashe kwirinda gufatwa akora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Nyuma y’ifatwa rye, RIB yongeye kwibutsa Abaturarwanda ko ibyaha bya ruswa bidasaza, bityo uwabigizemo uruhare wese ashobora gukurikiranwa igihe cyose bibonewe ibimenyetso. Yasabye kandi abaturage gukomeza gutanga amakuru ku byaha bya ruswa aho bibakekwa hose, mu rwego rwo kubirwanya no kubikumira.
Like This Post? Related Posts