• Amakuru / MU-RWANDA


Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko kuva ku itariki ya 01 Mutarama kugeza ku wa 11 Werurwe 2026, ibiza bitandukanye byahitanye abantu 28 mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Imibare MINEMA igaragaza ko inkuba ari zo zahitanye abantu benshi kuko ari 14. Inkongi z’umuriro zo zahitanye abantu batanu (5), imyuzure ihitana batatu (3), mu gihe inkangu na zo zahitanye abandi batatu (3). Hari kandi abantu babiri (2) bapfuye biturutse ku nzu zabaguyeho, mu gihe undi umwe yishwe n’ibiza byaturutse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

MINEMA ivuga kandi ko uretse abantu 28 bapfuye, hari abandi 75 bakomeretse, mu gihe inzu 297 zangiritse. Ibi biza byanasenye imyaka yari ihingiye ku buso bwa hegitari 220, byica inka 25 n’andi matungo icyenda (9).

Ibikorwaremezo na byo byaragizweho ingaruka, aho ibyumba by’amashuri umunani (8) byasenyutse, imihanda 14 yangirika, imiyoboro y’amashanyarazi 22 irangirika ndetse n’ibiraro 22 birasenyuka. Harangiritse kandi urusengero rumwe n’isoko rimwe.

Mu minsi ishize, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu kwezi kwa Werurwe 2026, hateganyijwe imvura izarenga ku gipimo kisanzwe igwa muri iki gihe, ishobora guteza ibiza mu bice bimwe by’igihugu.

Meteo Rwanda yasobanuye ko muri Werurwe hitezwe imvura iri hejuru gato y’impuzandengo isanzwe igwa muri uku kwezi, ishobora gutuma ubutaka burushaho kugira ubuhehere.

Icyakora, iri tangazo ryagaragaje ko nubwo iyo mvura izafasha mu mirimo y’ubuhinzi cyane ko igihugu kiri mu ntangiriro z’igihembwe cy’Itumba, ishobora no kuzana umuyaga mwinshi n’imvura irimo inkuba ishobora guteza ibiza, cyane cyane mu bice ubutaka bumaze gusoma kubera imvura imaze iminsi igwa.

Biteganyijwe ko mu bice byinshi by’igihugu mu byumweru bibiri bya mbere bya Werurwe hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 100 na 350, iri hejuru gato y’impuzandengo isanzwe igwa muri uku kwezi. Mu minsi ya nyuma ya Werurwe, kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 31, imvura izagwa izaba iri ku kigero gisanzwe, hagati ya milimetero 89 na 292.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, aherutse gusaba Abanyarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, by’umwihariko abatuye mu manegeka n’ibishanga.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko mu gihe cy’imvura ari bwo ibiza bikunze kwibasira igihugu bitewe n’imiterere y’u Rwanda.

Yagize ati: “Mu gihe cy’imvura ni bwo dukunze guhura n’ibiza birimo inkuba, inkangu, imyuzure n’inkubi z’umuyaga. Hari n’igihe hamwe na hamwe hagwa urubura.”

Minisitiri Murasira yongeye kwibutsa abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima mu kaga ko bagomba kwimuka hakiri kare kugira ngo birinde ingaruka z’ibiza.

Ati: “Turakangurira cyane cyane abatuye mu bishanga no mu manegeka kwimuka batarashyira ubuzima bwabo mu kaga. Mu gihe kirekire kandi turashaka ko hafatwa ingamba zatuma abantu bataguma gutura ahantu hashobora guteza ibiza.”

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye mu Ukwakira 2025, yahuje Minisiteri y’Ibidukikije n’abafatanyabikorwa bayo yiga ku micungire y’ibiza mu Rwanda, hamuritswe raporo igaragaza ko ibiza ari kimwe mu biteye inkeke Igihugu, aho amafaranga Leta ikoresha mu guhangana nabyo yagiye yiyongera kuva mu 2014, agera ku kigero cya 1-2% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP), ndetse na 4,3% by’ibikorwa byose bya Leta.

Iyo raporo igaragaza ko buri mwaka u Rwanda ruhomba miliyari 210 Frw akoreshwa mu guhangana n’ingaruka z’ibiza, ndetse ko mu gihe hadafashwe ingamba zo guhashya izo ngaruka hakibona, nibura rimwe mu myaka 50, ibiza bishobora guhombya Igihugu asaga miliyoni 345$.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments