Ibiro bishinzwe iperereza imbere muri Amerika (FBI), byakoze inyandiko iburira ko Iran ishobora kugaba igitero gitunguranye muri leta ya California nk’uko ikinyamakuru CBS kibitangaza.
Abashinzwe
iperereza mu nzego z’umutekano za Amerika na California babwiye CBS ko nta
gihamya cyangwa amakuru yihariye agaragaza ko icyo igitero cyegereje. Bavuga ko
iyo nyandiko ishingiye ku makuru yatanzwe mbere y’uko amakimbirane na Iran
arushaho gukaza umurego.
Guverineri
wa California Gavin Newsom yanditse ku rubuga X ati: “Nubwo nta makuru dufite
agaragaza ko hari igitero cyegereje muri iki gihe, twiteguye guhangana
n’ikibazo cyose cyabaho kuri leta yacu.”
Abajijwe
kuri aya makuru ari ku kibuga cy’indege cya gisirikare Joint Base Andrews,
Perezida wa Amerika Donald Trump yagize ati: "Birimo gukorwaho iperereza,
ariko muri iki gihe hari ibintu byinshi birimo bityo icyo dukora ni ukubyakira
uko bije".
Intambara
ishyamiranyije Iran n’Amerika ifatanyije na Israel yatangiye ku wa 28
Gashyantare 2026, ubu igeze ku munsi wa 13 nta cyizere gihari ko yarangira
nubwo yasegeshe bikomeye igihugu cya Iran.