Sosiyete
y’indege yo mu Buholandi KLM Royal Dutch Airlines yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo
ingendo zayo zose zijya mu mujyi wa Dubaï.
Iki cyemezo
cyafashwe kubera impungenge z’umutekano mu karere k’ iburegerazuba bwo hagati,
aho ibibazo bya politiki n’umutekano bikomeje kwiyongera mu minsi ishize.
KLM yavuze
ko yahisemo guhagarika izo ngendo kugira ngo irinde umutekano w’abagenzi
n’abakozi bayo, mu gihe ikomeje gukurikirana uko ibintu byifashe muri ako
karere.
Abagenzi
bari barateganyije kugenda n’iyi sosiyete berekeza i Dubai basabwe kuvugana na
KLM cyangwa ibigo by’ingendo bakoresha kugira ngo bahindurirwe amatike yabo
cyangwa bahabwe andi mahitamo y’ingendo.
KLM Royal
Dutch Airlines ivuga ko izatangaza igihe ingendo zizongera gusubukurwa bitewe
n’uko umutekano uzaba wifashe muri kariya karere
Like This Post? Related Posts