Umunyarwandakazi
Queen Kalimpinya yahembwe nk’umugore witwaye neza muri Shampiyona y’Igihugu ya
Kenya yo gusiganwa mu Modoka (Kenya National Rally Championship- KNRC).
Kalimpinya
ukinana na Ngabo Olivier, basiganwe bakoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Subaru
Impreza WRX STi mu masiganwa yasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Werurwe
2026.
Kalimpinya
yasoje iri siganwa ari we mugore wa mbere uhagarariye igihugu cye witwaye neza
mu cyiciro cya Kenya National Rally Championship cyari muri WRC Safari Rally.
Queen
Kalimpinya wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2017, ni we
munyarwandakazi ukina umukino wo gusiganwa mu modoka, ugaragaye bwa mbere mu
isiganwa rya ‘WRC Safari Rally 2026’ riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika
n’iy’Isi.
Muri rusange
Isiganwa rya WRC Safari Rally Kenya 2026 ryakinwaga ku nshuro yaryo ya 74,
ryegukanywe n’Umuyapani Takamoto Katsuta ukina afatanyije n’Umunya-Ireland
Aaron Johnston.
WRC Safari
Rally Kenya 2026 yakinwe mu minsi 4, yitabiriwe n’imodoka 41 zirimo eshatu za
Team Rwanda n’indi y’Umunyarwandakazi Kalimpinya Queen.
Takamoto
wakoresheje amasaha 3, iminota 16 n’amasegonda 5, yabaye Umuyapani wa mbere
wegukanye irushanwa ryo ku rwego rwo hejuru nyuma ya Yoshio Fujimoto watwaye
Safari Rally Kenya mu 1995.
Ku ruhande
rw’u Rwanda hasoje imodoka imwe, ya Kanangire Christian na Shyaka Kevin
basoreje ku mwanya wa 3 ku rwego rwa Africa Rally Championship 2 n’uwa 9 muri
Africa Rally Championship.