• Imyidagaduro / IBITARAMO

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cy’ubudasa cyaranzwe n’umuziki ukomeye, ubwo umuraperikazi mpuzamahanga Doja Cat, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yataramiraga i Kigali bwa mbere mu mateka ye.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026 muri BK Arena. Madamu Jeannette Kagame yari kumwe n’umuririmbyi Khadja Nin, wamenyekanye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, muri iki gitaramo cyateguwe na Global Citizen cyiswe Move Afrika 2026.

Iki gitaramo cyabaga ku nshuro ya Gatatu mu Rwanda nyuma y’uko umwaka wa mbere cyitabiriwe na Kendrick Lamar mu 2024, mu gihe John Legend yahataramiye mu 2025.

Umuyobozi Mukuru ndetse n’uwashinze Global Citizen, Hugh Evans, yashimangiye ibyishimo byo kuba bari mu Rwanda, avuga ko ari iby’agaciro kwakirwa neza na Perezida Kagame n’u Rwanda muri iki gitaramo gikomeye.

Yagize ati: "Nta hantu heza natekereje harenze Kigali, umwaka wa mbere yari Kendrick Lamar, umwaka wa kabiri yari John Legend, none uyu munsi dufite Doja Cat. Ndashaka gushimira Perezida Kagame n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bw’ubufatanye bwabo.”

Igitaramo cyatangiye gishyushye ubwo DJ Iradukunda Grace Divine, uzwi ku izina rya DJ Ira, yasusurukije abitabiriye acuranga indirimbo zitandukanye, ziganjemo iz’abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’izigezweho ku rwego mpuzamahanga.

Umuraperikazi Doja Cat yageze ku rubyiniro aherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi bamufasha mu majwi, aririmba indirimbo zigezweho nka "Paint the Town Red", yashimishije cyane abafana bari bamaze igihe bategereje iki gitaramo.

Ku musozo w’igitaramo, Doja Cat yahaye abafana indabo, avuga ko igitaramo cye cya mbere muri Afurika cyari ubudasa, kandi ko akunda cyane abakunzi b’umuziki bamushyigikiye.

Nyuma yo gutaramira i Kigali, Doja Cat yerekeje muri Afurika y’Epfo aho azataramira muri SunBet Arena ku wa 20 Werurwe 2026, mu rugendo rwe rw’isi yose yise Tour Ma Vie World Tour.

Iki gitaramo cyashimangiye ko u Rwanda rukomeje kuba icyicaro cy’ibikorwa by’ubuhanzi mpuzamahanga, bikerekana ko abayobozi b’igihugu bashyigikira ubuhanzi n’umuco ku rwego mpuzamahanga.

Doja Cat amaze kwigaragaza ku rubyiniro mpuzamahanga mu buryo budasanzwe, aho ibitaramo bye byagiye byizihira abafana benshi mu bice bitandukanye by’isi.
















Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments