Perezida
w’Ihuriro ry’Abahanzi bo muri Uganda (Uganda National Musicians Federation), Eddy
Kenzo yishimiye icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko cyo kwemeza umushinga
w’itegeko rivugurura uburenganzira ku bihangano byabo
Mu itangazo
yashyize ahagaragara, yavuze ko iri tegeko ari intambwe y’amateka ku ruganda
rw’imyidagaduro muri Uganda, anasobanura ko ari amahirwe akomeye ku bahanzi yo
gutangira kungukira ku mirimo yabo.
Yagize ati:
“Noneho amaherezo dushobora kubona inyungu ku bihangano byacu n’imvune dukora,”
agaragaza ko iri tegeko rishyiraho umurongo uhamye wo kurengera abahanzi
n’ibihangano byabo.
Kenzo
yashimiye Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, kuba yarubahirije isezerano rye
ryo gushyigikira uru rwego, anashimira ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko,
burimo Perezida wayo Anita Among ndetse n’Umwungirije Thomas Tayebwa, ku ruhare
bagize mu gutuma iri tegeko ritorwa nyuma y’imyaka irenga ibiri y’ibiganiro
n’inama zitandukanye.
Iri tegeko
rishya ritegerejweho gufasha abahanzi kubona uburenganzira busesuye ku
bihangano byabo no guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda.
Musuuza
kandi yashimiye uruhare rw’abafashe iya mbere muri iri vugururwa, barimo
Minisitiri w’Ubutabera Norbert Mao, Intumwa Nkuru ya Leta, abagize Inteko
Ishinga Amategeko ndetse n’abandi bafatanyabikorwa barimo Salim Saleh, avuga ko
iyi ari intsinzi rusange ku bahanzi bose.
Iri tegeko
rivuguruye rizanye impinduka zikomeye zigamije kuvugurura uburyo uburenganzira
ku bihangano (copyright) bwakoragamo muri Uganda, cyane cyane rijyanye n’igihe
cy’ikoranabuhanga.
Muri iri
tegeko rishya, abahanzi bazajya bahabwa 60% by’amafaranga ava muri caller
ring-back tones, mu gihe ibigo by’itumanaho bizajya bifata 31.5%, naho abahuza
(aggregators) bagafata 8.5%.
Nanone
kandi, ibitangazamakuru bizajya bisabwa kwishyura abahanzi igihe bikoresheje
ibihangano byabo mu buryo bw’ubucuruzi, bikuraho umuco wari usanzwe wo
kubacurangira ku buntu witwaga “free airplay for promotion”.
Byongeye,
hazashyirwaho sisiteme y’ikoranabuhanga ikurikirana ikoreshwa ry’indirimbo na
filime mu tubari no mu bitangazamakuru, hagamijwe kumenya neza uko bikoreshwa
no gutuma amafaranga y’uburenganzira (royalties) atangwa neza binyuze mu
miryango nka Uganda Performing Right Society.
Nubwo iri
tegeko rifatwa nk’intambwe ikomeye, Eddy Kenzo (Edrisa Musuuza) yavuze ko
hakiri byinshi bigomba gukorwa kugira ngo ritangire gushyirwa mu bikorwa neza,
birimo kurangiza amabwiriza arishyira mu bikorwa no gutangiza sisiteme
y’igihugu yo gucunga uburenganzira ku bihangano.
Yagize ati: “Turacyafite
byinshi byo kugeraho, ariko icyizere cyacu ubu kirakomeye kurusha mbere hose.”
Abari mu
ruganda rw’imyidagaduro bavuga ko gushyira mu bikorwa iri tegeko neza bizaba ingenzi
cyane mu guhangana n’ubujura bw’ibihangano, kongera uburyo abahanzi babona
amafaranga y’uburenganzira ku bihangano byabo , no gufasha uru rwego kugera ku
bushobozi bwarwo bwuzuye mu kuzamura ubukungu muri Uganda.
Umuhango wo kwemeza iryo Tegeko wabereye mu nteko ishinga amategeko ya Uganda yari yitabiriwe n'abahanzi ndetse n'abatunganya umuziki na Filime beshi bo muri icyo gihugu barimo nka Jose Chameleon, Weasel , Sheebah Karungi na bandi benshi cyane bubatse izina muri kiriya gihugu .
AMAFOTO : Nile Post Uganda