Umubilizi witwa Étienne Davignon azaburanishwa ku
ruhare akekwaho mu iyicwa rya Patrice Lumumba
Nubwo
atitabiriye iburanisha ryabaye kuri uyu
wa Kabiri mu rukiko rwa Bruxelles, Étienne Davignon w’imyaka 93 y’amavuko
yategetswe koherezwa imbere y’urukiko mpanabyaha
Uyu mugabo
w’umunyabubiligi azaburanishwa ku byaha akekwaho byo kugira uruhare mu byaha
by’intambara bifitanye isano n’iyicwa rya Patrice Lumumba mu 1961.
Mu gihe
cy’iyicwa ryabaye, Étienne Davignon yari umudipolomate ukiri muto mu biro
by’ububanyi n’amahanga by’ Ububiligi. Ubu ni we muntu rukumbi usigaye mu
bakekwaho uruhare muri uru rubanza bakiriho.
Akekwaho
kuba yaragize uruhare mu cyemezo cyo kohereza Patrice Lumumba, wari umaze
gufatwa nk’imfungwa, mu karere ka Katanga kari karigometse kuri leta, kakaba
kari gashyigikiwe n’ababiligi bo mu gihe cy’ubukoloni.
Ubushinjacyaha
buvuga kandi ko Lumumba yakorewe ibikorwa byo kumutesha agaciro no kumufata
nabi mbere y’uko yicwa.
Mu
iburanisha ryabaye muri Mutarama, umwunganizi wa Davignon yavuze ko igihe cyari
kigenewe kuburanisha uru rubanza cyarenze, ndetse anashidikanya ku kuba ibyo
byaha byakwitwa ibyaha by’intambara.
Ku ruhande
rw’abunganira abana ba Lumumba, bo bavuga ko uru rubanza rushobora gutangira mu
kwezi kwa Mutarama 2027.
Uru rubanza
rushingiye ku kirego cyatanzwe mu 2011 i Bruxelles n’abana ba Patrice Lumumba,
ufatwa nk’intwari y’ubwigenge bwa iharanira Demokarasi ya congo