Sosiyete
nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, Rwandair, yatangaje ko igiye gusubukira
ingendo zayo ziva ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe
zerekeza i Kamembe mu karere ka Rusizi.
Mu itangazo
yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, Rwandair yatangaje
ko biteganyijwe ko izi ngendo z’indege za Kigali-Kamembe zizasubukurwa ku wa 23
Werurwe 2026.
RwandAir
yatangaje kandi ko ibiciro by’ingendo zo kugenda no kugaruka bitangira ku
madorali ya Amerika 99, asaga 140,000 FRW.
Ni ingendo
zifasha abantu kugera vuba mu gace k’u Rwanda gacumbikiye ibyiza nyaburanga
birimo Ikiyaga cya Kivu na Pariki ya Nyungwe baba abajyanwa n’ubucuruzi cyangwa
kuruhuka
Izi ngendo
zifasha cyane kandi abagenzi bajya mu Burengerazuba bw’u Rwanda ndetse n’abajya
muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) banyuze ku mupaka wa
Rusizi.
Imibare
y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka wa 2024 abagenzi
bava i Kigali berekeza i Kamembe bakoresheje indege, barenze 30,000 aho
biyongereyo hafi 8000 ugereranyije na 22,519 bazikoraga mu mwaka wa 2023.
Like This Post? Related Posts