• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Mu ruzinduko rw’akazi arimo mu Bwongereza , Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yakiriwe ku wa Gatatu n’Umwami Charles III mu ngoro ya Château de Windsor.

Uru ruzinduko rubaye urwa mbere Perezida wa Nigeria agiriye mu Bwongereza mu rwego rw’uruzinduko rwa leta mu myaka 37 ishize.

Nigeria ni igihugu cyahoze gikolonizwa n’u Bwongereza kandi kikaba kiri mu muryango wa Commonwealth.

Kuva mu 2024, ibi bihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye bwihariye agamije guteza imbere ubukungu, kwimuka kw’abaturage ndetse n’umutekano.

Nigeria imaze imyaka irenga icumi ihanganye n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irimo Boko Haram, byatumye habaho ibitero byinshi birimo n’iby’ubwiyahuzi byahitanye abantu benshi.

Nyuma yo kwakirwa n’Umwami Charles III, Bola Tinubu ateganya gutangira ibiganiro bya politiki ku wa Kane, aho azahura na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer.

Ibiganiro byabo bizibanda ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano n’iterambere.


Perezida  Tinubu  Bola  Ahmed Tinubu n’ Umugore we Oluremi Tinubu bakiriwe n’Umwami Charles wa III nyuma yaho bari  bakiriwe n’umuhungu we Prince William na Catherine, Princess of Wales  mu gitondo cyo kuri uwo  wa gatatu

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments