Perezida wa Rwanda, Paul Kagame, yoherereje ubutumwa bwo gushimira no kwifuriza ishya n’ihirwe mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora igihugu.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Congo-Brazzaville, anashimangira ko hazakomeza kubaho ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati:“Ndashimira cyane umuvandimwe wanjye, Perezida Denis Sassou Nguesso, ku bwo kongera gutorerwa kuyobora Repubulika ya Congo. U Rwanda rwishimira ubufatanye bwiza dufitanye kandi twiteguye gukomeza gukorana bya hafi mu nyungu z’ibihugu byacu n’abaturage babyo.”
Perezida Kagame yongeyeho ko ubufatanye hagati y’ibi bihugu buzibanda ku bikorwa bifitiye akamaro abaturage, harimo iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ubutumwa bwe bugaragaza ubushake bwo gukomeza kunoza umubano wa dipolomasi hagati ya Rwanda na Repubulika ya Congo, mu gihe Perezida Denis Sassou Nguesso atangiye indi manda nshya yo kuyobora igihugu.
Like This Post?
Related Posts