• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage bahuye n'ibiza mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba, barashimira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, kuba yaraje kubafata mu mugongo none ubu akaba yarabubakiye inzu zo kubamo.

Izi nzu zubakiwe abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza byabaye ku itariki 02 na 03 Gicurasi 2023, mu Karere ka Rubavu, bigasiga iheruheru imyiryango 1300 igizwe n’abantu barenga 5000, bashyizwe mu nkambi, abandi bagacumbikirwa na bagenzi babo.

Icyo gihe habaruwe inzu 855 zasenyutse burundu mu gihe 719 zangiritse cyane, ibyatumye abari baturiye inkengero za Sebeya benshi bimurwa, mu gihe abandi bahafite ubutaka kandi bemerewe kuhatura bafashijwe kubaka.

Aba baturage bavuga ko nyuma y'uko bafashijwe na Leta ikabakodeshereza aho kuba, ubu bishimira ko imirimo yo kubaka inzu zabo bazimukiramo igeze ahashimishije.

Umwe yagize ati:"Turanezerewe bikomeye. Tubonye inzu, tuvuye mu biza, Sebeya yaradutwaye, mbese ubu urebye umutima mwiza dufite uracyeye."

Mugenzi we na we yunzemo ati:"Bya bindi byatumaga ntasinzira Paul Kagame yabyigijeyo, ngiye kuzajya ndyama nsinzire, nisegure mu gitondo jye mu kazi, ngaruke nkarabe ndyame ahantu heza."

Bakomeza bavuga ko mu byo bishimira harimo kuba inzu bari kubakirwa zikomeye cyane ugereranyije n'izo bari batuyemo zasenywe n'ibiza.

Umwe ati:"Izo twari dufite zasenywe n'ibiza, sinabona inzu imeze nk'iyi nabonye nahawe inzu yubakitse neza ikomeye kandi ifite byose, nta kibuze...Turashima uwo mubyeyi (Perezida Paul Kagame) yo kabyara agaheka muvugirije impundu (ayiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii)."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, avuga ibikorwa byo kubakira abaturage bahuye n'ibiza bigeze ku mirimo ya nyuma.

Yagize ati:"Nk'uko mubibona turi mu mirimo ya nyuma kugira ngo izi nzu zuzure, aha turi ni kuri site ya Ruranga aho turi kubakira Imiryango 564, noneho tugagura n'indi yitwa Kasonga iri kubakirwaho indi miryango 306."

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye mu Ukwakira 2025, yahuje Minisiteri y’Ibidukikije n’abafatanyabikorwa bayo yiga ku micungire y’ibiza mu Rwanda, hamuritswe raporo igaragaza ko ibiza ari kimwe mu biteye inkeke Igihugu, aho amafaranga Leta ikoresha mu guhangana nabyo yagiye yiyongera kuva mu 2014, agera ku kigero cya 1-2% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP), ndetse na 4,3% by’ibikorwa byose bya Leta.

Iyo raporo igaragaza ko buri mwaka u Rwanda ruhomba miliyari 210 Frw akoreshwa mu guhangana n’ingaruka z’ibiza, ndetse ko mu gihe hadafashwe ingamba zo guhashya izo ngaruka hakibona, nibura rimwe mu myaka 50, ibiza bishobora guhombya Igihugu asaga miliyoni 345$.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments