Senateri Modeste Bahati Lukwebo yatangaje ko yeguye ku mwanya we wa Visi Perezida wa Kabiri wa Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’igitutu cya politiki cyatewe n’amagambo yavuze ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Amakuru
yatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Congo avuga ko Bahati Lukwebo yashyikirije
ubuyobozi bwa Sena ibaruwa y’ukwegura, agaragaza ko icyemezo cye gishingiye ku
“mwuka wa politiki uriho ubu”.
Uku
kwegura kwabaye mu gihe Sena yari imaze gutegura gushyiraho komisiyo idasanzwe
yagombaga kwiga icyifuzo cyo kumukura kuri uwo mwanya.
Amagambo yateje impaka
Mu
ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe 2026, Bahati Lukwebo yatangaje mu kiganiro
n’abanyamakuru ko atashyigikiye igitekerezo cyo guhindura Itegeko Nshinga rya
RDC.
Uwo
mushinga uvugwaho cyane mu gihugu ugamije guhindura ingingo ibuza Perezida Félix Tshisekedi kwiyamamariza manda
ya gatatu.
Bahati
yavuze ko mbere yo guhindura inyandiko z’Itegeko Nshinga, hakwiye kubanza “guhindura imitekerereze” no kugirana
ibiganiro byimbitse muri politiki.
Aya
magambo yahise atera impaka zikomeye cyane cyane mu bayobozi bagize ihuriro
riri ku butegetsi rya Sacred Union of
the Nation (USN).
Impamvu zatanzwe zo kumukuraho
Senateri
Dany Kabongo ni umwe mu
batangiye gusaba ko Bahati Lukwebo yakurwa ku mwanya we.
Mu
mpamvu yatanze harimo:
Kabongo
yavuze ko nk’umwe mu bayobozi bakomeye muri iri huriro rya politiki, Bahati
yari akwiye kubanza kugisha inama Perezida mbere yo kuvuga ku kibazo gikomeye
nk’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Bahati yasabye imbabazi
Ku
wa 10 Werurwe 2026, Bahati Lukwebo yasabye imbabazi bagenzi be muri Sena, avuga
ko amagambo ye ashobora kuba yarafashwe nabi cyangwa agasohoka mu buryo
butuzuye.
Yasobanuye
ko atigeze arwanya ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, ahubwo yashakaga ko habanza
kugirana ibiganiro mu ishyaka riri ku butegetsi mbere yo gufata icyemezo
gikomeye nk’icyo.
Nubwo
yasabye imbabazi, igitutu cya politiki cyakomeje kwiyongera, bituma ahitamo
kwegura ku mwanya we wa Visi Perezida wa Sena, nubwo azakomeza kuba
umusenateri.
Itegeko Nshinga rya 2006 rikomeje
guteza impaka
Itegeko
Nshinga rya RDC ryemejwe mu 2006 rikaba ari ryo rigenga imiyoborere y’Igihugu
cya Repubulika ya Gatatu.
Icyakora,
buri gihe havutse igitekerezo cyo kurihindura cyangwa kurivugurura, bitera
impaka zikomeye mu banyapolitiki, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse no mu
baturage.
Amatora
ataha ateganyijwe mu Ukuboza 2028, ubwo manda ya kabiri ya Perezida Félix
Tshisekedi izaba irangiye, ari na byo bituma impaka ku ihindurwa ry’Itegeko
Nshinga zirusha gukomera muri iki gihe.
Like This Post? Related Posts