• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Inkubi y’umuyaga yibasiye umujyi wa Karachi muri Pakistan yatewe n’imvura nyinshi n’umuyaga ukaze byari ku muvuduko wa kilometero 90 ku isaha, usenya ibintu byinshi birimo inkuta, ibyapa n’ibiti.

Mu gace ka Baldia , cyane cyane ahitwa Mawachh Goth, abashinzwe ubutabazi babashije kubona imirambo 13 y’abantu baguye mu nyubako yasenyutse, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abandi byakomeje kuri uyu wa 19 Werurwe.

Abayobozi batangaje ko abenshi mu bapfuye bishwe n’isenyuka ry’inzu zitujuje ubuziranenge, aho ibisenge n’inkuta byaguye kubera umuyaga mwinshi.

Amatsinda y’ubutabazi yakomeje gutangaza ko hirya no hino muri Karachi habaye impanuka nyinshi zatewe n’iki kirere kibi, hakaba n’abandi benshi bakomeretse.

Ikigo cy’iteganyagihe cya Pakistan cyaburiye abaturage ko hashobora kongera kuba izindi nkubi z’imiyaga mu Ntara ya Sindh mu minsi iri imbere.

Mu bice bimwe by’umujyi, haracyagaragara ibura ry’amashanyarazi n’ihungabana ry’ingendo, mu gihe ubuyobozi bukomeje gusaba abaturage kwitwararika no kwirinda ingendo zitari ngombwa muri ibi bihe by’ikirere kibi.

Ibi biza byongeye kugaragaza ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku mijyi minini, cyane cyane ifite inyubako zitubatwe mu buryo bukomeye

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments