• Amakuru / MU-RWANDA


Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, yangije inzu z’abaturage 21 ndetse isenya inyubako z’ishuri n’urusengero mu Murenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere agaragaza ko iyi mvura yaguye ku wa 19 Werurwe 2026, yibasiye cyane Umurenge wa Ndego, aho yangije cyane ibikorwa by’abaturage n’iby’uburezi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bisangwa Emmanuel, yavuze ko muri izo nzu zangiritse harimo esheshatu zasenyutse ibisenge burundu, mu gihe izindi zangiritse ku buryo zitagishobora guturwamo.

Yagize ati: “Imvura yaraye iguye yangije ibintu byinshi. Ku ishuri ribanza rya ADEPR Amahoro, igisenge cy’ibyumba birindwi cyagurutse. Hari kandi inyubako ya ECD n’igikoni cyayo byangiritse, ndetse n’igisenge cy’urusengero rwa ADEPR cyagurutse.”

Yakomeje avuga ko nubwo umuyaga wangije byinshi, imyaka yo mu mirima itangiritse cyane kuko ikibazo gikomeye cyatewe n’umuyaga wari ukaze.

Abaturage benshi bangirijwe n’iyi mvura bahise bacumbikirwa n’abaturanyi babo, mu gihe ubuyobozi buri gushaka uko bafatanya gusana ibyangiritse.

Bisangwa yavuze ko ubuyobozi bwafashe ingamba zihuse kugira ngo ubuzima bukomeze, cyane cyane ku banyeshuri bari bari mu gihe cy’ibizamini.

Ati: “Twaganiriye n’abaturage ndetse n’abanyeshuri bari bari gukora ibizamini, tubashyiriraho ihema kugira ngo bashobore gukomeza ibizamini nta nkomyi.”

Yanashishikarije abaturage gukomeza ibisenge by’inzu zabo no gutera ibiti byinshi, mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’umuyaga ukunze kugaragara mu bihe by’imvura.

Kuri ubu, abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bari mu muganda wo gusana ibyangiritse.

Mu minsi ishize, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi kwa Werurwe 2026 hateganyijwe imvura irenze impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi, bityo abaturage bagasabwa kwitwararika no gufata ingamba zo kwirinda ibiza.

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye mu Ukwakira 2025, yahuje Minisiteri y’Ibidukikije n’abafatanyabikorwa bayo yiga ku micungire y’ibiza mu Rwanda, hamuritswe raporo igaragaza ko ibiza ari kimwe mu biteye inkeke Igihugu, aho amafaranga Leta ikoresha mu guhangana nabyo yagiye yiyongera kuva mu 2014, agera ku kigero cya 1-2% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP), ndetse na 4,3% by’ibikorwa byose bya Leta.

Iyo raporo igaragaza ko buri mwaka u Rwanda ruhomba miliyari 210 Frw akoreshwa mu guhangana n’ingaruka z’ibiza, ndetse ko mu gihe hadafashwe ingamba zo guhashya izo ngaruka hakibona, nibura rimwe mu myaka 50, ibiza bishobora guhombya Igihugu asaga miliyoni 345$.


Imvura n’umuyaga byasenye inzu 21, amashuri ndetse n’urusengero mu Karere ka Kayonza


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments