• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Ruhoroba mu Kagari ka Nyamugari bavuga ko  batewe impungenge n'amazi ava mu musozi wa Mwiri ku Murenge ndetse n' amashuri ko azabasenyera kuko yose aza akiroha mu nzu zabo ndetse no mu myaka yabo bagasaba ko hagira igikorwa bakimurwa cyangwa se aya mazi agashakirwa izindi nzira.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mwiri buvuga ko ikibazo cy'ay’amazi bukizi kandi ko hateganywa kubakwa rigole yayo mazi na cyane ko kuri ubu hamaze kuboneka rwiyemezamirimo uzayubaka.

Amazi ava ku musozi muremure wa Mwiri ku biro by'Umurenge, mu isentere ya Migera ndetse no ku mashuri niyo aruhukira mu baturage bo mu Mudugudu wa Ruhoroba mu kagari ka Nyamugari.

Ukigera muri uyu mudugudu ubona ruhurura nini yaciwe naya mazi ndetse yewe abaturage bahamya ko iyo imvura iguye yuzura maze agasandara ajya mu nzu zabo no mu myaka yabo bahinze.

Aba baturage bavuga ko aya mazi abateye impungenge ko ngo ashobora kuzabasenyeraho inzu adasize no kubatera inzara .

Uretse ibi kandi ngo bahora bafite ubwoba ko ashobora kubatwarira abana  ngo kuko no mu mwaka ushize wa 2025 aherutse gutwara ubuzima bw'umwana bagasaba ko bakwimurwa cyangwa se aya mazi agashakirwa ikindi gisubizo ngo na cyane ko batahwemye kubibwira ubuyobozi ariko bugaterera agati mu ryinyo.

Umunyamabanganshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwiri Rukeribuga Joseph avuga ko iki kibazo cy'aya mazi akizi kandi ko kuri ubu hamaze kuboneka Rwiyemezamirimo uzakora  Rigole iyobora aya mazi ku buryo ntaho abaturage bazongera guhurira nayo na cyane ko inyigo yamaze no gukorwa.

Iby’aya mazi ajya mu ngo z'abaturage avuye kuri uyu musozi  si iby'ubu kuko mu bihe bishize aya mazi yinjiye mu rugo rw'umuturage umwe amwangiriza ibyo yari afite byose mu nzu.

N'ubu bavuga ko iyo imvura iguye n’ijoro barara barwana nayo, aho ab'intege nke bo hatagize igikorwa yanabasenyeraho inzu. Bavuga ko ubutabazi bukwiye gukorwa ubu, aya mazi akagira uburyo akumirwamo ndetse hakanakorwa imiyoboro yayo, batarindiye kuzaza hari uwatabarutse nkuko byabaye mu mwaka ushize.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments