Mu
teritwari ya Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagaragaye igikorwa cyo
gukura abarwanyi ba AFC/M23 mu duce dutandukanye, turimo Mpety, Minjenje na
Kanune, kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026.
Amakuru
aturuka mu baturage ndetse no mu nzego z’umutekano avuga ko ingabo zavuye mu
duce twa Minjenje na Mpety, aho zagaragaye zerekeza ahitwa Banakindi.
Ababibonye bavuga ko bamwe bagendaga mu modoka, abandi bagenda n’amaguru,
banyura no ku gace ka Kalembe gafite akamaro mu bikorwa by’ingabo.
Izindi
ngabo kandi zagaragaye ziva mu gace ka Kanune, aho amakuru yizewe avuga ko aba
barwanyi bahavuye mu masaha ya nyuma ya Saa Sita, bafata icyerekezo cya Miriki,
mu teritwari ya Lubero. Nubwo bimeze bityo, haracyari amakuru avuga ko hari
abasirikare bake b’uyu mutwe basigaye muri utu duce.
Kugeza
ubu, ubuyobozi bwa AFC/M23 ntiburagira icyo butangaza kuri Iki gikorwa cyo
gukura ingabo muri ibyo bice. Icyakora, ibi bije nyuma y’iminsi itatu habereye
inama y’abasirikare b’uyu mutwe i Minjenje, ku murongo wa Kalembe–Mpety.
Abasesenguzi
ntibahuriza ku mpamvu y’uku gukura ingabo muri ibyo bice. Hari ababona ko ari
igikorwa cyo kwisuganya no kwimura ingabo mu buryo bwa gisirikare, igitutu cy’amahannga
n’abahuza, mu gihe abandi bagaragaza impungenge, bakeka ko bishobora kuba ari
amayeri agamije kuyobya uburari.
Ibi
bibaye mu gihe aka gace kari gasanzwe karimo umutekano muke, by’umwihariko
nyuma y’imirwano iherutse kubera i Kanune hagati y’aba barwanyi n’imitwe
yitwaje intwaro y’abaturage izwi nka Wazalendo. Iyo mirwano yatumye abaturage
benshi bahunga, berekeza mu duce dutekanye kurushaho nka Miriki.
Mu gihe umutekano ukomeje kuba muke, abaturage ba Walikale baracyari mu rujijo, bategereje kureba uko ibintu bizagenda bihinduka, n’icyizere cy’uko bashobora gusubira mu byabo mu buryo burambye.
Like This Post? Related Posts