• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ifatwa ry’umuhanzi Gandhi Djuna Alimasi uzwi nka Gims i Paris ryarenze urwego rw’amategeko risanzwe, ritangira no gufata indi ntera ya dipolomasi hagati ya Ubufaransa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu muhanzi uzwi nka Maître Gims cyangwa Gims akurikiranyweho ibyaha birimo gutera inkunga imitwe y’abagizi ba nabi.

Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibwatinze kugira icyo bubivugaho. Nk’uko byatangajwe n’igingazamakuru Eventsrdc cyabitangaje, Leta ya Congo yahise isaba ibisobanuro ku mugaragaro ubuyobozi bw’u Ubufaransa ku buryo uyu muhanzi yafashwemo n’impamvu ziri inyuma y’ikorwa ry’iperereza.

Guverinoma ya Congo ishimangira ko Gandhi Djuna, amazina nyakuri ya Gims, atakagombye gufatwa nk’umuturage usanzwe, bitewe n’uruhare rwe rukomeye mu guteza imbere umuco wa Congo ku rwego mpuzamahanga.

Yatawe muri yombi ku wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2026, ubwo uyu muhanzi w’imyaka 39 y’amavuko yageraga ku kibuga cy’indege cya Paris-Charles-de-Gaulle, agahita atabwa muri yombi n’abakozi ba Serivisi y’igihugu ishinzwe iperereza ku by’ubucuruzi n’imisoro (SNDJ). Yahise ashyirwa mu maboko ya polisi mu gihe iperereza rigikomeje.

Kugeza ubu, nta kirego kiramuregwaho ku mugaragaro, kandi n’abamwunganira mu mategeko ntibaragira icyo batangaza.

Amakuru y’ibanze y’iperereza agaragaza ko inzego z’u Bufaransa zikeka ko haba hari umuyoboro w’imari ukorera ku rwego mpuzamahanga yaba yaragiye anyuzamo amafaranga mu buryo budasobanutse. Iperereza riri kwibanda ku mikorere igoye irimo sosiyete z’ibinyoma n’inzira z’amafaranga zihuza u Burayi, Maroke ndetse na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Mu byo akekwaho harimo umushinga w’ubwubatsi buhenze uri i Marrakech muri Maroke witwa “Sunset Village Private Residences”. Abashinzwe iperereza barimo kugerageza kumenya inkomoko y’aho amafaranga yashyizwe muri uwo mushinga yaturutse mu gihe bamwe mu bafitanye isano nawo bakekwaho kuba bafitanye imikoranire n’imitwe y’ubugizi bwa nabi.

Impamvu RDC yashoyemo imbaraga cyane kugira ngo afungurwe ni uko muri 2022 yamuhanye pasiporo y’abadiplomate mu rwego rwo ku mwitura ko yagaraye cyane yibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ni umwe mu bacengewe cyane na politike y’urwango ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yageze ubwo yandika indirimo ashyiramo amagambo asebya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Maître Gims yanamenyekanye mu bikorwa byo gukwirakwiza imvugo zihembera urwango n’ihohoterwa ryibasira Abatutsi.

Muri filime mbarankuru yakozwe na Netflix yareruye aravuga ngo ‘ntabwo urwango rw’Abatutsi waruhagarikisha umutobe w’amacunga’. Asoje aya magambo yakoze ikimenyetso cyo kurashisha imbunda, akangurira abantu ubwicanyi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments