Igihe cyo gukoresha Indangamuntu zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda kizarangira muri Kamena 2027, hatangire gukoreshwa gusa Indangamuntu Koranabuhanga.
Ikigo cy’Igihugu
gishinzwe Indangamuntu (NIDA) kimaze iminsi mu bikorwa byo gufotora
Abanyarwanda n’abaturarwanda, kugira ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabuhanga.
Ni Indangamuntu izasimbura isanzwe ikoreshwa.
Biteganyijwe ko iyi Ndangamuntu isanzwe izahagarikwa gukoreshwa
muri Kamena 2027.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA),
Josephine Mukesha, yatangaje ko nyuma y’icyo gihe Indangamuntu
isanzwe itazongera gukoreshwa.
Ati “Kugeza ku gihe ntarengwa cyo mu 2027, amabanki, ibitaro,
ibigo by’itumanaho n’ibigo bya Leta biteganyijwe ko bizakoresha gusa
Indangamuntu y’Ikoranabuhanga. Izi mpinduka zivuze ko abantu badafite iyi
Ndangamuntu y’Ikoranabuhanga bashobora kugorwa no kubona serivisi.”
Biteganyijwe ko iyi Ndangamuntu izaba ifite ikoranabuhanga
rigezweho, ku buryo bizaba atari ngombwa kwirirwa umuntu agendana Indangamuntu
ifatika.
Ati “Iyi Ndangamuntu izajya ihabwa umuntu akivuka, ibizatuma
abaturage bose bagira umwirondoro, bitandukanye n’imikorere yari isanzwe aho
yagirwaga n’abafite imyaka 16 kuzamura. Ku batanga serivisi bizoroshya
ibijyanye no kumenya abakiliya babo.”
Ibi bitangajwe mu gihe ibikorwa byo gufotora abashaka
Indangamuntu y’Ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali bisigaje iminsi irindwi, kuko
bizarangira ku itariki 2 Mata 2026 kuri site zose kiri gukorerwaho, bikomereze
mu ntara.