Ibiro bya
Perezida w’Afurika y’Epfo byemeje ko ubutumire Perezida Cyril Ramaphosa yari
yarahawe bwo kwitabira inama ya G7 izabera mu Bufaransa muri Kamena bwateshejwe
agaciro.
Bivugwa ko
iki cyemezo cyatewe n’igitutu cyakomeje gushyirwaho n’Amerika, harimo
n’ibimenyetso by’uko Washington ishobora kwanga kwitabira iyo nama niba
Ramaphosa yaje.
Abategetsi
b’u Bufaransa bavuze ko icyemezo cyo gukuraho ubutumire cyafashwe hagamijwe
kwirinda ko umwe mu banyamuryango bakomeye ba G7 atazitabira inama. Ubutumire
bwa mbere bwari bwaratanzwe na Perezida Emmanuel Macron mu nama ya G20 yabereye
i Johannesburg umwaka ushize nk’uko BBC ibitangaza.
Ibi bibaye
mu gihe umubano hagati y’Afurika y’Epfo n’Amerika utifashe neza mu mezi ashize,
bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo ikirego cya Jenoside Afurika y’Epfo yareze
Israel, ndetse n’ibirego byigeze gutangwa na Perezida w’Amerika, Donald Trump,
avuga ko Abanyafurika y’Epfo b’abazungu (Afrikaner) batotezwa, ibyo Afurika
y’Epfo ikaba yakomeje guhakana.
Umuvugizi
w’ibiro bya Perezida, Vincent Magwenya, yavuze ko Afurika y’Epfo ikomeje
kugerageza kongera gusana umubano n’Amerika. Yanemeje ko umubano w’iki gihugu
n’Ubufaransa ukomeye kandi utazahungabanywa no gukurwaho k’ubutumire bwa G7.
Magwenya
yagize ati: “Igikorwa cyo kongera gusana umubano n’Amerika kiracyakomeje.
Turacyiyemeje gukomeza ibiganiro byubaka n’Amerika kugira ngo dukemure ibibazo
byose bafitanye n’Afurika y’Epfo. Umubano wacu n’Ubufaransa urakomeye kandi
ntuzahungabanywa no gukurwaho k’ubutumire bwo kwitabira G7”.
Yakomeje
avuga ko Perezida Ramaphosa atemera ko gukurwaho k’ubutumire ari ugusuzugurwa,
kandi ko nta gitutu na kimwe cyashyizweho n’uwari ufitanye isano n’iki cyemezo.
Like This Post? Related Posts