Minisiteri
y’Ingabo hamwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bakiriye Abahagarariye mu Rwanda,
inyungu za gisirikare (Defence Attachés), mu kiganiro ku mutekano cyabereye ku
cyicaro gikuru cy’Ingabo i Kimihurura.
Abitabiriye
bagejejweho ikiganiro ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda n' uwo mu karere, ndetse
n’uruhare rw' Ingabo z' u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro
by’Umuryango w’Abibumbye no mu butumwa bw' amahoro bushingiye ku
mikoranire ya gisirikare hagati y’ibihugu.
Mu ijambo
yagejeje ku bitabiriye iki kiganiro , Brigadier General Patrick Karuretwa,
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri
Minisiteri y’Ingabo, yagaragaje ko ibi biganiro bisanzwe biba buri gihe ari
urubuga rwihariye kandi rufite akamaro mu guteza imbere ibiganiro byubaka kandi
byeruye ku bijyanye n’umutekano mu karere no ku rwego rw’Isi.
Yagize ati:
“Uru rubuga rufite akamaro kanini cyane muri iki gihe Isi irimo kunyura mu bihe
bikomeye mu by’umutekano. Hirya no hino ku Isi, amakimbirane ariyongera,
ubufatanye bw’ibihugu burageragezwa, kandi amategeko mpuzamahanga agenga
imikoranire y’ibihugu ari gushyirwaho igitutu kitigeze kibaho mbere. Muri ibi
bihe, ubufatanye bwimbitse kandi bwubaka ni ingenzi cyane mu rwego rw’inyungu
rusange.”
Nyuma y’ibiganiro binyuranye n’igihe cyo kungurana ibitekerezo, Umuyobozi
w’Abahagarariye ibihugu mu bya gisirikare, Brigadier General Mohamed Mirghani
Yousif Mohamed, uhagarariye Repubulika ya Sudani mu Rwanda, yashimiye uko
ikiganiro cyagenze, avuga ko cyari ingirakamaro kandi gitanga amakuru ahagije.
Yagize ati: “Turashimira
umwanya mwafashe mutugezaho ishusho rusange y’umutekano uriho ubu, haba imbere
mu gihugu no hanze yacyo,” anongeraho ko u Rwanda ari igihugu kirangwa
n’umutekano kandi ibyo ari ibyo kwishimira.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abahagarariye ibihugu 36 baturutse mu bihugu
n’imiryango mpuzamahanga itandukanye birimo Angola, Brésil, Botswana, U
Bushinwa, Danemark, Misiri, Ethiopia, u Bufaransa, Ghana, u Budage, Isirayeli,
Ubutaliyani, Ubuyapani, Yorodaniya, Kenya, Luxembourg, Maroc, Namibia, Pologne,
Qatar, Repubulika ya Koreya, u Burusiya, Sénégal, Sudani, Suède, Tanzania,
Türkiye, Uganda, u Buholandi, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na
Zimbabwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga
utabara imbabare (ICRC).
Source : MOD