Mu mudugudu w'isangano akagali ka Rukoma mu murenge wa sake mu karere ka ngoma mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 mur’uwo mudugudu hagaragaye umurambo w'umugabo wari mu kigero cy'imyaka 35 wapfuye yishwe n’inkoni yakubiswe nyuma yo gufatanwa ingurube yari yibye.
Abaturanyi be bavuga ko yishwe n’abamukubise
bamuziza kwiba ingurube. Se wa Nyakwigendera twagerageje kuganira nawe kuvuga
byamunaniye kwubw’ikiniga n'agahinda byamutangaga imbere ariko umukecuru we
nawe muntege bigaragara ko ari nke
yihanganye aratuvugisha anatubwira ko yashenguwe n’urupfu rw’umwana we.
Umugore wa nyakwigendera nawe yaduhamirije ibyur’urupfu rw’umugabo we
ndetse avuga ko ibyabaye byose yabyirebereraga n’amaso ye.
Ubwo kandi twageraga aho bivugwa ko uyu mugabo yari yibye ingurube bahamya ko
ibyo byabaye intandaro yo gushyira iherezo ku buzima bwe kuko ngo yari
yarabazengereje nk’uko twabibwiwe n’abaturage bari banamuzi neza.
Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera bavuga ko urupfu rw’uyu mugabo rutabatunguye
ndetse ko yari yaranabazengereje mbese ngo yari asanzwe ari umujura.
Umukozi w'umurenge wa Sake Bwana Napoleo Ndayiragije akaba ashinzwe Imari n'ubutegetsi muri uyu murenge
akaba ari nawe wasigaye mu nshingano kuko umuyobozi ari mu kiruhuko
yaduhamirije iby’uru rupfu rw’uyu mugabo.
Uyu mugabo bivugwa n’abaturage ko yishwe,
urupfu rwe rukaba rwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 27/03/2026, ubwo umurambo
we wasangwaga mu gashyamba k’inturusu.
Mu gihe yakubitwaga kandi ngo uyu mugabo
yasabye n'imbabazi abamukubitaga yewe ngo anabasaba n’amazi yo kunywa ariko
muri byose ntanakimwe yahawe umugore wa nyakwigendera.
Uyu nyakwigendera kandi bivugwa ko yari mu kigero cy’imyaka 35 umuryango we kandi
ukanavuga ko nta mwana asize.