Igihugu cya Algeria
cyinjiye mu cyunamo nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwa Liamine Zeroual, wahoze ari
Perezida wa Repubulika, witabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe
afite imyaka 84, azize uburwayi yari amaranye igihe.
Yaguye mu
bitaro bya gisirikare bya Mohamed Seghir Nekkache Hospital biherereye mu murwa
mukuru Algiers.
Perezidansi
ya Algeria yahise itangaza icyunamo cy’iminsi itatu ku rwego rw’igihugu, aho
amabendera yashyizwe ku gice cyo hagati ku butaka bwose bw’igihugu ndetse no mu biro
by’ubudipolomate biri mu mahanga.
Liamine
Zeroual yavukiye i Batna ku wa 3 Nyakanga 1941. Yinjiye mu gisirikare akiri
muto, afite imyaka 16, yinjira mu ngabo zarwaniraga ubwigenge bwa Algeria.
Nyuma y’uko
igihugu kibonye ubwigenge, yakomeje amasomo ya gisirikare mu bihugu bitandukanye
birimo Misiri, icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti n’u Bufaransa. Yaje
kuzamuka mu ntera mu gisirikare cy’igihugu, agera ku myanya ikomeye
y’ubuyobozi.
Mu kwezi kwa
Mutarama 1994, mu gihe Algeria yari iri mu bihe bikomeye by’intambara y’imbere
mu gihugu izwi nka “décennie noire”, ni bwo yageze ku buyobozi bw’igihugu.
Mu 1995,
yatorewe kuba Perezida mu matora ya mbere yari arimo amashyaka menshi muri icyo
gihe cy’umutekano muke, afite intego yo kugarura ituze no gutangiza inzira ya
demokarasi.
Igihe Liamine
Zeroual yari ku butegetsi cyaranzwe n’urugomo rukomeye rwahitanye abantu
ibihumbi byinshi.
Yahuye
n’ibibazo bikomeye by’amakimbirane mu buyobozi bw’igihugu, aho yashakaga guhuza
abashyigikiye gukoresha ingufu za gisirikare gusa n’abifuzaga ibiganiro
n’imitwe yitwaje intwaro.
Ku rundi
ruhande, ubuyobozi bwe bwashyizeho ingamba z’ivugurura ry’ubukungu, nubwo
byabereye mu bihe byari bikomeye ku mibereho y’abaturage.
Mu 1998,
yatangaje ko avuye ku butegetsi mbere y’igihe cye, icyemezo cyatangaje benshi
muri Afurika, bituma habaho amatora yaje gutsindwamo Abdelaziz Bouteflika mu
1999.
Nyuma yo
kuva ku butegetsi, Zeroual yahisemo kwitandukanya burundu na politiki, yirinda
gutanga ibitekerezo ku miyoborere y’igihugu.
Yakomeje
kubahwa n’abaturage benshi bamubonaga nk’ikimenyetso cy’ituze n’ubunyangamugayo
mu bihe byari byuzuyemo umutekano muke.
Kuva ku
Cyumweru, umurambo we washyizwe ku Palais du Peuple i Algiers, aho abayobozi,
abasirikare bahoze bakorana na we ndetse n’abaturage basanzwe bagiye
kumusezeraho bwa nyuma.
Ategerejwe
gushyingurwa i Batna, aho yavukiye, nyuma yo guhabwa icyubahiro cya nyuma ku
rwego rw’igihugu.
Liamine
Zeroual asize amateka yihariye, kuva ku rugamba rwo guharanira ubwigenge kugeza
ku buyobozi bw’igihugu mu bihe bikomeye cyane.
Yibukwa
nk’umuyobozi wafashe inshingano zikomeye mu bihe by’amage, akagerageza kugarura
ituze, mbere yo kuva ku butegetsi ku bushake bwe.
Ni amateka
akomeye azahora yibukwa mu mateka ya Algeria no muri Afurika muri rusange.
Like This Post? Related Posts