• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Inyeshyamba zo mu mutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) ziravugwaho gushimuta abasivili barenga 300 mu gihe cy’iminsi ibiri gusa, mu bitero byagabwe muri Teritwari ya Irumu, ku muhanda Mambasa–Komanda, mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu abitangaza, ibi bitero byabaye hagati yo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, tariki ya 28 na 29 Werurwe. Byasize abantu benshi bishwe, binatera ubwoba bukomeye mu baturage bakoresha umuhanda wa kaburimbo No 4.

Amakuru yatangajwe na Radio Okapi agaragaza ko igitero cya mbere cyabaye ku wa Gatandatu mu Mudugudu wa Babungwe, aho abaturage bagera ku 100, barimo cyane cyane abahinzi, bashimuswe n’izi nyeshyamba.

Ku munsi wakurikiyeho, ku Cyumweru mu gitondo, abarwanyi ba ADF bagabye ikindi gitero mu Mudugudu wa Lomalisa, aho babanje kurasa amasasu mu kirere bagamije gutera ubwoba, mbere yo gushimuta abandi baturage barenga 200.

Nyuma y’aho, abo bagizi ba nabi bakomeje ibikorwa byabo by’urugomo mu duce twa Mabukulu na Masoli, ibintu byakajije umutekano muke muri ako karere.

Ibi bitero byongeye kugaragaza ubukana bw’umutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa RDC, aho umutwe wa ADF ukomeje gushyirwa mu majwi mu bikorwa by’ubwicanyi, gushimuta abantu no gusenya ubuzima bw’abaturage.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments