• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Kevin Montana The King of Amapiano ukomeje  kwigaragaza cyane mu gihe gito  atangiye umuziki we nyuma yo gukora zimwe  mu ndirimbo ze zakunzwe yongeye  gukora mu ngazo  ashyira hanze indirimbo Amavubi .

Uyu muhanzi ashyize hanze  iyi ndirimbo mu gihe  kuri uyu  wa mbere  hari umukino wa Nyuma  uhuza Ikipe y’ u Rwanda  Amavubi  iza guhuramo na Estonie mu marushanwa ya FIFA Series 2026 ari kubera  mu Rwanda  kuva ku  tariki ya 27 kugeza 30 Werurwe 2026 .

Mu kiganiro  na Kevin Montana yatangarije umunyamakuru wa BTN Rwanda ko  iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo  gukomeza  gushyigikira ikipe y’Igihugu amavubi muri ibi bihe byiza  irimo .

Yakomeje agira ati “ Iyi ndirimbo nayikoze  mu rwego rwo gukomeza  gutanga umusanzu wanjye mu gushyigikira amavubi  kandi  no gushimisha abakunzi bayo badahwema kuyaba inyuma .

 Yatubwiye kandi ko iyi ndirimbo ari iyi byishimo ku bafana b’amavubi kuko izajya ikoreshwa ibihe byose mu gihe  yakinnye.

Kevin muri icyo kiganiro  yasabye abakunzi b’amavubi ko uyu munsi gahunda ari yayindi kuri bose  ari “ Twese inyuma y’amavubi “ mu rwego rwo gukomeza kubatera in gabo mu bitugu kugira begukane igikombe cya FIFA Series 2026.

Kevin Montana nyuma y’uko ashyize hanze iyi ndirimbo  yise Amavubi  yadutangarije ko mu minsi yashize  yari yashyize hanze indirimbo  nayo yo gushyigikira  ikipe afana ya APR Fc,ibi bikaba biri  mu bikomeje kwerekana ko umuziki we atari  uwo kwishimisha gusa mu buzima busanzwe ahubwo ko yifuza no  gutanga umusanzu we mu mikino cyane cyane umupira w’amaguru .

Yasabye nanone abakunzi b’Umuziki n’abanyarwanda  muri rusange kuzinduka cyane uyu  munsi  bakaza gufana  ikipe  y’igihugu amavubi uyu mugoroba kuri Stade amahoro aho ihura n’ikipe ya Estonie ku mukino wa nyuma wa FIFA Series 2026

Mu gusoza Kevin Montana yateguje abakunzi Be EP ye ya Mbere  izakurikirwa n’Albumu ye  yise  Zamuka nayo ateganya gushyira hanze  mu mpera z’Uyu mwaka ikaba iriho indirimbo nyinshi yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda nubwo atifuje guhita abatangaza

 


 

 


 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments