Umuhanzi
w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Levixone, yatangaje ku mugaragaro ko
ateganya gukora igitaramo gikomeye mu mpera z’uyu mwaka.
Iki gitaramo
cyiswe “A One Tym Experience”, kikazaba ku wa 8 Ugushyingo, kikabera muri Kampala
Serena Hotel muri Kampala, muri Uganda.
Iki gitaramo
kizaba ari icya 11 mu mateka y’uyu muhanzi, kikaba ari intambwe igaragaza uko
amaze gutera imbere kuva ku gitaramo cye cya mbere yakoze mu 2012.
Abinyujije
ku mbuga nkoranyambaga, Levixone yagarutse ku rugendo rwe mu muziki no mu
kwizera, agaragaza ishimwe rikomeye.
Yagize ati: “2012
ni bwo nakoze igitaramo cyanjye cya mbere… kugeza ubu Imana yakomeje kuba
indahemuka. Umwaka ku wundi, ku rubyiniro ku rundi. Icyatangiye ari icyerekezo,
ubu cyabaye urugendo rw’ikorwa ry’Imana.”
Uyu muhanzi atangaje ibi nyuma y’igihe ari hano mu Rwanda aho yarari gukora ku mushinga w’alubumu ye n’abaproducer
ba hano ndrtse n’abandi bahanzi batandukanye .