• Imyidagaduro / ABAHANZI

Mupende Ramadhan  wamenyekanye Bad Rama usigaye abarirwa mu bantu  bafashe umugambo  wo guharabirka u Rwanda  n’abayobozi  barwo muri iyi minsi yangiwe kwinjira mu  gitaramo  Riti Joel yakoreye  muri  Indiana  muri  Leta  Zunze Ubumwe z’amerika

Mu mpera z’iki cyumweru, nibwo Ruti Joël yataramiye Abanyarwanda n’inshuti zabo  bo muri Leta ya Indiana no mu yindi mijyi itandukanye.

Bad Rama, wiharaje  kwirirwa  atuka u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, yashatse kwinjira muri icyo gitaramo ariko abashunzwe kwinjiza abantu  bamukumira bakimubona ubwo yagerag aho  cyabereye .

Ubwo uyu mugabo yageraga ahabereye iki gitaramo, abagiteguye bamumenyesheje ko atemerewe kwinjira, ndetse asubizwa amatike ye.

Umunyamakuru  Irakoze  Richard  wahize akorera bimwe mu binyamakuru  hano mu Rwanda  usigaye atuye muri Amerika  nkuwari uri aho igitaramo cyabeye  yatubiye ko Bad Rama yari aherekejwe n’abamucungiye umutekano bane ariko bakangirwa gukomeza bagasubira inyuma .

Yagize ati: “bakihagera babwiwe ko batari  bwemererwe kwinjira  ndetse bansabwe kuva mu nkengero z’ahaberaga iki gitaramo.

Nkibisanzwe uyu  mugabo wabonaga yarakaye Bad Rama yagiye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yanyuze muri Leta enye zose kugira ngo agere ahabereye icyo gitaramo, yasohowemo nk’igisambo.

 

Ati: “ Ndahageze ibibaye, urabibonye, ntabwo ntuje na gato, uzi ko umutipe ampamagariye nk’igisambo?”

 

Ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama akomeje guhabwa inkwenene, bamwe baramwibutsa ko nta wanga u Rwanda ngo bimugwe amahoro, abandi bakavuga ko yabikoze agamije kuvugwa mu itangazamakuru.

Uretse Ruti Joël, abitabiriye iki gitaramo basusurukijwe n’abandi bahanzi barimo na TMC, wamamaye mu itsinda rya Dream Boys.

 

Bad Rama ku mbuga nkoranyambaga yakomeje  kugaragaza ko umugambi wo gusebya u Rwanda n’abayobozi barwo yamaze kugugira iturufu  akoresha kugira  yibonere amaronko

Algeria : Perezida Abdelmadjid Tebboune yasezeye mu cyubahiro Liamine Zeroual witabye Imana

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments