• Imyidagaduro / ABAHANZI

Abahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Nigeria, Simisola Bolatito Ogunleye uzwi nka Simi n’umugabo we, Adekunle Almoruf Kosoko uzwi nka Adekunle Gold, bibarutse umwana wabo wa kabiri.

Ibi, Simi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Mata 2026. Yagaragaje ko we n’umugabo we bibarutse ubuheta ku wa 10 Werurwe 2026, akuraho n’ibihuha by’uko yaba yarabyaye impanga muri Mutarama ya 2026.

Ati “Imana ihe umugisha umuryango wanjye muto. [Ubu mbaye] mama w’abana babiri”.

Nyuma y’ubu butumwa, umugabo we, Adekunle Gold yahise yihutira kujya ahabugenewe atanga igitekerezo agaragaza ko na we abaye se w’abana babiri.

Icyakora aba bombi ntibigeze bagaragaza izina ry’uyu mwana bibarutse cyangwa igitsina cye.

Simi yashyingiranywe na Adekunle Gold mu 2019. Ku wa 30 Gicurasi mu 2020, babyaye imfura yabo y’umukobwa bise Adejare Kosoko. Simi yakoze indirimbo yo kumwishimira yitwa “Duduke,” iramamara cyane.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments