• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Juno Kizigenza yiseguye ku bafana be yari yijeje ko agiye gusohora Album ye nshya yise “OTA” , bikarangira bategereje amaso agahera mu kirere.

Uyu muhanzi yari yemereye abakunzi be ko Saa sita z’ijoro za tariki ya 01 Mata 2026 araza gusohora Album ye nshya gusa byarangiye atabikoze ibyazamuye uburakari bukomeye bw’abafana be bamushinja gukina n’amarangamutima yabo.

Uyu muhanzi nyuma yo kubona ko yatengushye abafana be, yateguye ikiganiro cy’imbonankubone “LIVE” kuri konti ye ya Instagram, cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 02 Mata 2026 maze abasaba imbabazi zo kuba atarubahirije isezerano yari yatanze.

Ati “Byari ugusetsa, ariko ndasaba imbabazi ku babyumvise nabi. Ntabwo nzashyira hanze album mu kwezi kwa Mata.”

Uyu muhanzi yemeje ko Album ihari ndetse n’izina ryayo ari ‘OTA’ , yizeza abafana be kuzayishyira hanze mu minsi ya vuba ndetse ikaba ari Album afite icyizere ko izaba iriho indirimbo nziza kuko yakozweho n’abahanga mu gutunganya indirimbo mu muziki Nyarwanda.

Muri Kamena 2023 ni bwo Kizigenza yashyize hanze Album ye ya mbere yise, Yaraje, iyi Album yariho indirimbo zitandukanye yakoranye n’abahanzi bakomeye mu muziki Nyarwanda barimo ; Butera Knowless, Bulldogg, Bruce Melodie, King James, n’abandi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments