• Imyidagaduro / ABAHANZI

 Umuhanzikazi ukunzwe muri Uganda, Rema Namakula, yatangaje ko we n’umugabo we Hamza Ssebunya bamaze gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko, nubwo bitigeze bijya mu itangazamakuru.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Uganda, Rema yavuze ko ubukwe bwabo bwabaye mu ibanga rikomeye mbere y’ibirori byamenyekanye cyane bya Kukyaala n’umuhango wo gusaba no gukwa

Yagize ati: “Ubukwe bwanjye bwamaze kuba. Bwari ubukwe nyabwo, kandi bwitabiriwe n’abantu bake cyane.”

Uyu muhanzikazi yasobanuye ko uwo muhango wari ubukwe bwa kisilamu buzwi nka Nikkah, bufite agaciro gakomeye mu myemerere ya Islamu.

Yagize ati: “Bwitwa Nikkah kandi ni bwo bukwe bwubahwa cyane mu idini ya Islamu. Bwabaye mbere ya Kukyaala n’umuhango wo gusaba no gukwa .”

Rema yavuze ko bahisemo gukora uwo muhango mu buryo bworoheje kandi bw’ibanga, witabiriwe gusa n’abagize umuryango wa hafi n’inshuti nke, kugira ngo barinde ubuzima bwabo bwite.

Nubwo basanzwe barashyingiranywe, Rema yatangaje ko hari gahunda yo kuzagira ubukwe bunini kandi buhenze mu minsi iri imbere, buzahuza inshuti n’abafana benshi.

Ibi byatumye abafana be benshi batangazwa n’aya makuru, ariko banagaragaza ko bishimiye uburyo yahisemo kubaha ubuzima bwe bwite.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments