• Amakuru / POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko umutwe wa M23 utaturutse mu Rwanda ahubwo ari umutwe wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo w’Ihuriro rya AFC/M23 ndetse ukaba ukorana n’uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila akorana na wo. yanashimangiye ko U Rwanda  ruzakuraho ingamba z'Ubwirinzi  mu gihe bakomeje kureka Félix Tshisekedi agakora ibyo ashaka byose

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa  Jeune Afrique, Francois Soudan, aho cyagarukaga ku ngingo zinyuranye zirimo ibihano u Rwanda rwafatiwe, ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, ingamba z’ubwirinzi n’izindi.

Ubwo yabazwaga ku kibazo cy’umutwe wa M23 n’u Rwanda, Perezida Kagame yatangaje ko uyu mutwe ntakibazo uteye u Rwanda ahubwo ko uteye ikibazo politiki y’imbere muri Congo aho kigomba no kubonerwa umuti wa n’inzego za politiki muri Congo.

Nyuma y’uko perezida Kagame yari abajijwe ku bihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gufatirwa abasirikare bane ba  RDF barimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarak Muganga, Perezida Kagame yabanje gusubiza ko umutwe wa M23 utaturutse mu Rwanda kandi ntanikibazo uruteye.

Yagize ati “ Ubundi tugomba kubanza kumva neza ibyo turi kuvuga. M23 ntabwo ari umutwe ukomoka mu Rwanda, ahubwo ni umutwe wo muri Congo witwa AFC/M23, ukorana n’uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila. Ikibazo uyu mutwe uteye, ni ikibazo cya politiki y’imbere muri Congo aho kigomba no kubonerwa umuti wa Politiki muri Congo”.

Mu kugaruka ku kibazo cyerekeye ibihano Perezida Kagame yavuze ko mu masezerano yashyizweho umukono bigaragara ko uruhande rumwe (Rwanda) ari rwo rugomba kuyashyira mu bikorwa hanyuma Congo ikigira ntibindeba.

Yagize ati “ Ntabwo ushobora kwitega ko uruhande rumwe, aha ndavuga u Rwanda rushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amasezerano ya Washington yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, mu gihe urundi ruhande RDC, rwo rwubahiriza igice cyayo cyangwa se ntihagire n’icyo rwubahiriza”.

“Amerika, yaduhurije hamwe, ni yo igomba guharanira ko ibihugu byombi, u Rwanda na Congo, bigenda mu cyerekezo gikwiriye. Ntabwo bigomba gusa n’aho ruri gushyira igitutu ku ruhande rumwe, urundi ruhande rugatwarwa mu bundi buryo ku mpamvu ntavuze”.

Yabajijwe kandi ku byo Ambasaderi w’u Rwanda i Washington yavuze ko u Rwanda rukorana na M23 mu bijyanye n’umutekano abazwa niba atari ukwemera ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko bivugwa.

Mu gusubiza Perezida Kagame yavuze ko icya mbere ari ukubanza kumva icyo ingamba z’ubwirinzi ari cyo avuga ko ari ukurinda umutekano w’igihugu harimo imipaka n’ubutaka bwacyo.

Yagize ati “ Ibyo birumvikana, ubundi  ingamba z’ubwirinzi zishatse gusobanura iki? Zisobanuye ko ari ukurinda ubutaka bwacu hamwe n’imbibi zacu ku buryo nta watugirira nabi, bisobanuye ko hari uburyo bwinshi burimo gukoresha ibikoresho byacu bya gisirikare, kohereza ingabo zacu n’ibindi”.

Yakomeje agira ati “ Ubundi njyewe ntabwo numva ikintu kitumvikana. Niba kurinda imbibi zacu bisaba ko umwanzi aguma mu bilometero 5, 10, 20 kure yazo, ibyo ni ingamba z’ubwirinzi. Hanyuma rero, reka tureke gukomeza kureba ibyo bintu mu buryo bumwe. Kuki tuvuga u Rwanda gusa, mu gihe ruhanganye na guverinoma iri gukorana na FDLR, hanyuma yo ntihagire icyo tuyivugaho? Ntutekereze ko nzakuraho ingamba zanjye z’ubwirinzi mu gihe utari gukuraho ibibangamiye igihugu cyanjye”.

Yongeye gushimangira ko imikoranire ya leta ya Congo n’umutwe wa FDLR ikiomeje gukaza umurego avuga ga ko ikibazo atari umubare w’abagize uyu mutwe ahubwo ko ikibazo ari ingengabitekerezo bifitemo.

Yagize ati “ Imikoranire hagati ya FDLR na Congo  ikomeje gukomera kurusha ikindi gihe. Na ho ku bijyanye n’umubare w’ibi byihebe, ikibazo si umubare kuko bashobora kuba ari amagana cyangwa ibihumbi, icy’ingenzi ni icyo bifitemo, ingengabitekerezo yabo, hanyuma no kuba bashyigikiwe na Guverinoma ya Congo ibyo ubwabyo bituma bateje ikibazo gikomeye kuri twe”.

Perezida Kagame yagaragaje ko igisubizo cyirambye kuri iki kibazo ari ukubahiriza ibisabwa byose bikubiye mu masezerano yaba ayasinyiwe i Washington hamwe n’andi yayabanjirije mu bihe bya mbere aho yavuze ko ari ibintu leta ya Congo yanze kubahiriza na mba.

Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika. Yibandaga ku gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Tariki ya 4 Ukuboza 2025, ibi bihugu byombi byasimangiye aya masezerano, byongeraho ingingo y’ubufatanye bw’akarere mu iterambere ry’ubukungu, bwibanda ku bucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kubaka ibikorwaremezo.

Amasezerano ya Washington asaba Leta ya RDC gusenya FDLR ariko ntiyabyubahirije. U Rwanda rwagaragaje ko rudashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe uyu mutwe n’abafatanyabikorwa bawo bashaka kuruhungabanya bari hafi y’umupaka.

Kuva aya masezerano yashyirwa umukono ntakintu na kimwe leta ya Congo yigeze igaragaza mu gushaka uko yatangira gusenya uyu mutwe ugizwe n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutse mu 1994.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments