• Ikoranabuhanga / MURANDASI

NASA (Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’ikirere) yashyize hanze amafoto ya mbere y’Isi yafashwe n’abari mu butumwa bwa Artemis II, mu gihe bari mu rugendo berekeza hafi y’Ukwezi.

Reid Wiseman uyoboye ubu butumwa yafashe aya mafoto “atangaje cyane”, nk’uko NASA ibivuga, nyuma yo gutangiza moteri nyamukuru y’icyogajuru cyabo kugira ngo bafate inzira ibajyana ku mubumbe duturanye wegereye Isi kurusha iyindi yose.

Ifoto ya mbere yiswe Hello, World, igaragaza igice kinini cy’ubururu ari cyo Nyanja ya Atlantique, gikikijwe n’akarongo gato k’urumuri igihe Isi iba ipfutse Izuba, hakiyongeraho n’ibicu byera bigaragara ku mpande zombi.

Isi igaragara nk’aho yacuritswe: ubutayu bwa Sahara bwo mu burengerazuba n’igice cya Liberia bigaragara ibumoso, mu gihe igice cyo mu burasirazuba bwa Amerika y’Epfo kigaragara iburyo.

NASA yavuze kandi ko umubumbe ugaragara hasi iburyo ari Venus.

Aya mafoto yafashwe nyuma y’uko abari muri iki cyogajuru barangije igikorwa kizwi nka injection translunaire, ari cyo giha icyogajuru imbaraga zo kuva mu muzunguruko w’Isi kigana ku Kwezi, cyabaye ku wa Gatanu.

Ibi byatumye icyogajuru Orion kiva mu muzunguruko w’Isi, mu gihe abari muri cyo bagomba gukora urugendo rurenze ibirometero ibihumbi 321 berekeza ku Kwezi.

Kuri ubu, Artemis II iri mu rugendo ruzageza aba bahanga mu by’ikirere ku ruhande rw’inyuma rw’Ukwezi (uruhande tutabona turi ku Isi), mbere yo kugaruka. Ni bwo bwa mbere kuva mu 1972 abantu basubiye gukora urugendo rujya hanze y’umuzenguruko w’Isi.

 Biteganyijwe ko abari muri iki cyogajuru bazanyura hafi y’uruhande rw’inyuma rw’Ukwezi ku wa 6 Mata, hanyuma bagasubira ku Isi ku wa 10 Mata.

Nyuma y’uko igikorwa cya injection translunaire kirangiye, abari muri iki cyogajuru bahise begera amadirisha, batangira gufata amafoto, nk’uko umuhanga uri muri ubu butumwa Jeremy Hansen yabibwiye abagenzuzi b’ubu butumwa bari i Houston.

Yagize ati: “Turimo kubona neza igice cy’Isi kiri mu mwijima, kimurikirwa n’urumuri rw’Ukwezi.”

Nyuma, Wiseman yahamagaye ku Isi abagenzuzi b’ubu butumwa i Houston ababaza uko basukura amadirisha, kuko ibyishimo byo kureba hanze mu kirere byatumye ayo madirisha aba afite umwotsi cyangwa umwanda.

Mu ntangiriro, uyu muyobozi w’ubu butumwa byaramugoye gufata amafoto y’Isi ari muri icyo cyogajuru, kuko byasabaga gutumbereza kure cyane kugira ngo abone ifoto nziza.

Yabwiye abagenzuzi ati: “Ubu twiyumva nk’aho umuntu yasohotse mu nzu ye agiye kugerageza gufotora Ukwezi.”  Ariko ubu icyo kibazo cyarakemutse.

Indi foto yafashwe na Wiseman igaragaza Isi igabanyijemo ibice bibiri: igice cy’ijoro n’igice cy’amanywa. Umurongo uca hagati y’umwijima n’urumuri witwa terminator.

Nyuma, NASA yasohoye indi foto igaragaza Isi iri hafi kuba yose mu mwijima, aho amatara y’amashanyarazi agaragara atatse mu ijoro.

Yanasohoye kandi amafoto abiri ashyizwe hamwe agereranya uko Isi igaragara mu 2026 n’uko yagaragaraga mu mafoto yafashwe n’ubutumwa bwa Apollo 17 mu 1972 ari na bwo bwa nyuma abantu bageze ku Kwezi.

Yanditse iti: “Twakoze urugendo rurerure muri iyi myaka 54 ishize, ariko hari ikintu kimwe kitahindutse: umubumbe wacu ni mwiza cyane iyo uwurebye uri mu kirere!”

 

Muri iyi foto yafatiwe mu cyogajuru Orion, hagaragaramo amatara yaka nijoro mu gihe Isi iba ipfutse burundu Izuba.

Indi foto yafashwe n’abari muri iki cyogajuru igaragaza umurongo utandukanya ijoro n’amanywa, uzwi nka terminator.


Isi uko yabonwaga mu 1972 (iburyo) n’uko igaragara mu 2026 (ibumoso).


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments