Inyandiko zigaragaza uko Jenoside yakozwe hirya no hino mu gihugu, zerekana ko ku wa 10 Mata 1994 wari umunsi w’ubwicanyi mu zahoze ari Perefegitura za Kigali Ngari, Gikongoro, Gisenyi, Byumba, Kibungo na Cyangugugu.
Muri icyo
gihe Abafaransa bakomeje gufasha guverinoma y‘abicanyi yayoborwaga na
Minisitiri w’intebe Jean Kambanda kuvana abantu mu Rwanda, bajyanwa mu
Bufaransa.
Harimo
imfubyi 94 zikomoka mu miryango y’abasirikari ba Habyarimana babaga mu kigo
cy’imfubyi cya "Sainte-Agathe" cyari icya Agata Kanziga, umugore
w’uwari Perezida wa Repubulika, bajyanwe i Paris banyuze i Bangui muri
Centrafrique. Bari baherekejwe n’abantu 34, umwirondoro wabo ntiwigeze
utangazwa.
Tariki ya 10
Mata 1994, Jérôme Bicamumpaka wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri
guverinoma yakoraga jenoside yakiriwe na ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda,
Jean-Michel Marlaud, amusaba ko ingabo z’Ubufaransa zigomba gutabara kugira ngo
zishyire ibintu ku murongo, ni ukuvuga kurwana ku ruhande rwabo mu ntambara
barwanaga na FPR.
Abafaransa
ntibigeze basaba guhagarika ubwicanyi, ibi bikaba kwari ugushyigikira ko
ubwicanyi bukomeza.
Abasenyeri
gatorika banditse ko babajwe n’urupfu rwa Habyarimana, ntibamagana Jenoside
yakorerwaga Abatutsi
Mu itangazo
ryanditswe tariki ya 10 Mata 1994 rishyirwaho umukono na Mgr Thaddée
Nsengiyumva, musenyeri wa Kabgayi akaba yarayoboraga inama y’abasenyeri icyo
gihe, risohoka mu kinyamakuru cya Vatikani cyitwa "Osservatore
Romano", abasenyeri gatorika b’u Rwanda "babajwe n’urupfu rwa
Habyarimana hamwe n’umubare wabishwe nyuma".
Abasenyeri
bavugaga ubwicanyi muri rusange, ntibigeze bavuga Abatutsi bicwaga, cyangwa ngo
bavuge ababicaga. Bashimye cyane ingabo za Habyarimana "ngo zabungabungaga
umutekano mu gihugu".
Abasenyeri
ntibigeze bagira icyo bavuga ku ruhare rw’ingabo z’igihugu mu bikorwa
by’ubwicanyi. Bishimiye ishyirwaho rya guverinoma nshya, zayisezeranya
kuyishyigikira. Basabye Abanyarwanda kuyishyigikira , bakitabira ibyo babasaba
byose.
Inyandiko
y’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ikomeza iti
"Ibi byerekana ko abasenyeri gatorika bari bashyigikiye ubwicanyi
bwakorwaga, kuko bari bashyigikiye ababukoraga, bashyigikiye ingabo zicaga, na
guverinoma yarimburaga abaturage."
Ubwicanyi
bwakorewe Abatutsi muri Rushashi, muri Kigali Ngari
Tariki ya 10
Mata 1994, Abatutsi benshi ba Rushashi biciwe i Rwankuba kuri Paruwasi
gatolika, hafi y’ibiro by’Umurenge wa Rushashi hahoze SuPerefegitura Rushashi
ndetse n’Urukiko, i Shyombwe, ndetse no mu gace k’ubucuruzi ka Kinyari (hiswe
CND mu 1994).
Rushashi ni
ahantu habereye inama zitegura kwica Abatutsi, harimo izabereye kwa
Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Musasa witwaga Havugimana Aloys ndetse no
ku biro by’iyo Komini, izaberaga kandi ku cyicaro cya Perefegitura ya Kigali
Ngali ziyobowe na Perefe Karera François, ku biro bya SuPerefegitura ya
Rushashi, ibiro bya Komini Rushashi kuri Segiteri ya Shyombwe, EAV Rushashi, no
ku biro bya Segiteri Joma.
Twakwibutsa
ko Perefe Karera Francois yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha
mpuazamahanga rwashyiriweho U Rwanda. Yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu,
agwa mu munyururu.
Mugirangabo
Silas, Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani, barimbuye
Abatutsi bari bahungiye mu kigo nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko,
Gikongoro.
Kuwa 10 Mata
1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye mu kigo Nderabuzima cya Ruramba muri Komine
Rwamiko, Perefegitura ya Gikongoro bishwe.
Abagize
uruhare mu kubica harimo Mugirangabo Silas wari Burugumesitiri wa Komini
Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani,-Mutaganda wari Konseye wa Ruramba, Gafaranga
Innocent wari Inspecteur w’amashuri muri Komine Rwamiko, Nkurikiyinka Celestin
wari Umwalimu, Kidahenda Oswald wari Impuzamugambi ya CDR, Kabuga Leodomir
(CDR), Nkuriza Felicien, Ndabarinze wari diregiteri w’uruganda rw’icyayi rwa
Mata na Nkuriza Anatole wari Ushinzwe urubyiruko.
Inama
zakoreshwaga n’abategetsi icyo gihe zigirwagamo uburyo Abatutsi bagomba kwicwa
zaberaga mu gasanteri ko mu Ruramba aho isoko ryubatse ubu ziyobowe na SuPerefe
Biniga. Mu Ruramba hakaba hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri iri
hagati ya 1200-1500.
Abatutsi
biciwe muri Ngororero, Komini Satinsyi batwikishwa lisansi.
Kuva ku
itariki ya 8 kugeza kuya 10 Mata, 1994, mu Ngororero ahari icyahoze ari ingoro
ya MRND ndetse n’ibiro bya SuPerefegitura Ngororero ya Perefegitura Gisenyi;
hiciwe Abatutsi benshi baturutse mu byari Komini Satinsyi, Ramba na Gaseke no
mu nkengero zaho, ariko hari n’abatwikiwe muri ayo mazu y’ubutegetsi
hakoreshejwe lisansi (essence) mu gihe bo bibwiraga ko baje kuhihisha.
Inama
nyinshi zabaye zirebana no kubica zaberega mu byari ibiro bya SuPerefegitura ya
Ngororero, ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinskyi. Abenshi mu
Batutsi bishwe ku wa 10 Mata 1994, kandi ni nayo tariki Akarere kibukiraho
abahaguye.
Amazina ya
bamwe mu bantu biciwe ku rwibutso hari: Rwangarinda Berchmas wari umwarimu
ndetse n’umuryango we, umucuruzi Bizimungu Martin, umuryango wa Rukara n’abandi
muri bamwe bahahungiraga nyuma bagasubira mu ngo zabo.
Mu cyari
ibiro bya SuPerefegitura ya Ngororero, hakusanyirijwe hanicirwa Abatutsi nyuma
y ‘inama zabereye ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinskyi.
Abasirikari
bo mu kigo cya Gako barimburiye Abatutsi ku musozi wa Rebero mu Murenge wa
Mayange, mu Bugesera
Ku i Rebero
aha haherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange.
Muri 1994
ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa Abatutsi bari batuye hafi yo ku
i Rebero, aba Mayange, ku Kibenga, abandi bake ba Nyamata, abo muri Mbyo ndetse
n’abandi bahungiye kuri uyu musozi wa Rebero kuko bibwiraga ko nibahahungira
bari bufatanye n’Abatutsi baho bakaba babasha kwirwanaho.
Kuwa
08/04/1994 ku musozi wa Rebero hari hamaze kugera Abatutsi batari bake maze
bishyira hamwe kuwa 08/04/1994 haje igitero gikomeye ariko cyasanze Abatutsi
bari ku i Rebero bihagazeho barwanya icyo gitero gisubira inyuma.
Kuwa
10/04/1994 nibwo ku i Rebero haje abasilikare bari bavuye mu kigo cya
gisirikare i Gako kirasa Abatutsi bari ku musozi wa Rebero. Harokotse bake
cyane kuko abasirikare bararasaga maze Interahamwe zikaza inyuma zitema
utarashiramo umwuka.
Abatutsi
biciwe muri Kiliziya ya Gahanga, Kigali.
Kuwa
08/04/1994 ubwo Jenoside yari yakajije umurego nibwo Abatutsi benshi ba Gahanga
bahungiye muri kiliziya ya Gahanga. Iyi kilizia yahungiyemo Abatutsi benshi
bavuye impande zitandukanye mu nkengero za Gahanga.
Muri iyi
kiliziya hinjiyemo abantu bavanze harimo Abahutu ndetse n’Abatutsi kuko mbere
hari bamwe mu Bahutu batari bazi neza abicwa abo aribo. Bigeze kuwa 09/04/1994
nibwo abayobozi ndetse n’Interahamwe batangiye kuvuga ngo Abahutu musohoke.
Ubwo uwabaga
ari Umuhutu wese icyo gihe yarasohotse, ubwo hazaga umugabo w’Umuhutu agafata
umugore we cyangwa umwana we waba yahungiye muri Kiliziya.
Uwabaga ari
Umututsi wese ntiyemererwaga gusohoka. Byageze kuwa 10/04/1994 Abahutu bose
bari bahungiye muri Kilizia bari bamaze kuvamo hasigayemo Abatutsi gusa. Uwo
munsi 10/04 nibwo batangiye kwica Abatutsi ariko Abatutsi bari bahahungiye
bagerageje kwirwanaho bigeze aho Interahamwe ziravuga ziti turagiye rwose
muraducitse ntabwo tuzagaruka.
Uwitwa
konseye Buregeya niwe wasabye ko haza abasirikare ngo bice Abatutsi bakoresheje
imbunda. Nyuma kuri uwo munsi kuwa 10/04/1994 haje abasilikare barasa muri
kiliziya Abatutsi benshi barahagwa, nyuma haza Interahamwe zikajya zireba
abagihumeka zikabatemagura.
Abatutsi
bari bahungiye muri kiliziya hafi ya bose bahasize ubuzima nuwabashije kuhava
yari yarakomeretse cyane.
Ubu aho iyo
kilizia yahoze hubatswe urwibutso rwa Jenoside aho hashyinguye
imibiri isaga ibihumbi birindwi (7000).
Interahamwe
z’i Murambi yayoborwaga na Gatete Jean-Baptiste zateye Abatutsi b’i Rwinkeke, i
Karambi, Segiteri Murundi, Umurenge wa Kayonza, zirabica bose
Rwinkeke i
Karambi mu Murenge wa Murundi hari kiliziya gatolika, Abatutsi bahahungiye ari
benshi mu matariki ya 8 – 9/04/1994. Kuwa 10/04/1994 abicanyi bo muri aka gace
bafatanije n’Interahamwe zaturutse i Murambi kwa Gatete Jean-Baptiste bica
Abatutsi bari bahahungiye bose babajugunya mu byobo by’imisarani byari
byaracukuwe hafi ya Kiliziya.
Abaicanyi
bari ku isonga ni Gahirwa Appolinaire wahamwe n’ibyaha bya Jenoside ariko ubu
akaba yarafunguwe na Gakwandi utarigeze aboneka kugeza ubu ngo ashyikirizwe ubutabera.
Ubwicanyi
bwarakomeje mu tundi duce tw’u Rwanda Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri
Paruwasi ya Nyarubuye, Rusumo, hagati y’ibihumbi bitatu n’ibihumbi bine
barishwe, Ubwicanyi bwayobowe na Sylvestre Gacumbitsi wayoboraha komini ya
Rusumo.
Uwo munsi Interahamwe
zishe Abatutsi i Karambi, muri komini Cyimbogo (Cyangugu). Hagati ya tariki ya
10-11 mata, abarenga 1000 biciwe muri kiriziya ya Zaza (Kibungo).
Tariki ya
10, habaye ubwicanyi bukomeye kuri Paruwasi ya Kiziguro buyoborwa na
Jean-Baptiste Gatete, burugumesitiri wa Murambi, hicwa hagati ya 3,500 na
3,700.
Like This Post? Related Posts