Ubuyobozi
bw’Uburusiya bwashyikirije Ukraine imirambo igera ku 1,000 y’abasirikare baguye
ku rugamba, mu gikorwa cy’ubufatanye bw’impande zombi nubwo intambara
igikomeje.
Ibi byabaye
mu rwego rwo gusubiza imiryango y’ababuze imibiri y’ababo, kugira ngo bashobore
kubashyingura mu cyubahiro. Ni imwe mu ngingo z’ubufatanye bukomeza kubaho
hagati y’ibihugu byombi, nubwo hari amakimbirane akomeye akomeje mu ntambara
yatangiye mu 2022.
Gusubiza
imirambo y’abapfuye ni ingenzi cyane ku miryango yabo, kuko bibafasha kubona amahoro
yo mu mutima no guha ababo icyubahiro kibakwiriye mu gushyingura.
Ni igikorwa
gikunze gukorwa binyuze mu biganiro hagati y’impande ziri mu ntambara, akenshi
kibera ku mipaka cyangwa mu duce twemeranyijweho.
Nubwo
ibikorwa nk’ibi by’ubutabazi bikomeza, intambara hagati ya Russia na Ukraine
iracyakomeza gusiga ingaruka zikomeye zirimo: gutakaza ubuzima bw’abantu benshi
.gusenya ibikorwa remezo no guhungabanya ubuzima bw’abaturage
Ibi
bigaragaza uburemere bw’iyi ntambara, n’ingaruka zayo ku mpande zombi.
Like This Post? Related Posts