Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu busitani bwo kwibuka buri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu gikorwa cyiswe ‘Our Past’, kigamije kuganira no kwiga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Aho rwasabwe guhagurukira kurwanya bafite ingengabitekerezo ya Jenoside
Iki gikorwa
cyateguwe n’umuryango ‘Our Past Initiative’, washinzwe mu 2012 n’urubyiruko
ruyobowe na Christian Intwari, gifite intego yo kwigisha amateka ya Jenoside
yakorewe Abatutsi no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Mu
bitabiriye iki gikorwa harimo abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe; Minisitiri
w’Urubyiruko, Jean Nepo Abdallah; ndetse n’uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u
Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra.
Urubyiruko
rwitabiriye uyu mugoroba rwaganirijwe na Nsengiyumva Issa warokotse Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yavuze uburyo we n’umuryango we wari utuye mu
Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, bahungiye mu cyahoze ari ETO
Kicukiro ubwo Jenoside yatangiraga.
Nsengiyumva
wari ufite imyaka 9 yavuze ko bakuwe aho, bajyanwa i Nyanza ya Kicukiro aho
bicirwaga ariko akaza kuhava nubwo ababyeyi be bahaguye ndetse akaba ari na ho
baruhukiye ubu.
Yagarutse ku
kurokoka kwe avuga ko nyuma yo kuva i Nyanza amahoro, yaje guhura n’Inkotanyi
zamutabaye. Ati “Turashimira Imana yo yahaye Inkotanyi imbaraga zo kuturokora.
Iyo hatabaho Inkotanyi ngo zibohore u Rwanda nanjye ubu ntabwo mu mumbona, mba
nshyinguye muri uru Rwibutso.”
Uru
rubyiruko kandi rwakurikiranye umukino wateguwe n’Itsinda ry’abakinnyi ba Our
Past wiswe “Inzibutso,” ugaruka ku rugendo rw’ingaruka za Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994 n’uburyo abarokotse bakomeje kwiyubaka.
Uyu mukino
ugaragaza urugendo rukomeye abarokotse banyuzemo, rwo kongera kubaho no gukira
ibikomere, ndetse no kugera ku rwego rwo kubabarira ababakoreye Jenoside.
Unagaruka kandi ku rugendo rw’abayikoze, rwo kwemera ibyaha, gusaba imbabazi no
kongera kwisanga mu muryango Nyarwanda.
Muri iki
gikorwa kandi hacanywe urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso gishimangira ko
rumurikiwe ndetse ahazaza harwo hatekanye kandi hadaheza
Igikorwa
cy’urubyiruko cya ‘Our Past’ kirerekana ubushake urubyiruko rufite mu
kubungabunga amateka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ejo
hazaza harangwa n’ubumwe n’amahoro.
Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yabwiye urubyiruko rwari
rwitabiriye igikorwa cya Our Past ko ubu
ikibazo gihangayikishije ari gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
bikorwa n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Yatanze
urugero ku ihuriro rya Jambo ASBL rigizwe n’abana bakomoka ku bagize uruhare
muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko iri huriro ryitwaza ko
bazira kuba baturuka ku babyeyi b’abanyabyaha ndetse bakavuga ko Jenoside
itateguwe ahubwo ibyabaye ari uburakari Abahutu bagize batewe n’uko Abatutsi
babiciye Perezida wabo ari we Habyarimana.
Yasabye
urubyiruko guhagurukira kurwanya abo bantu, kwihugura ku mateka, kwigishanya
amateka ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Ubumwe
bw’Abanyarwanda, ubworoherane, kumva ko Abanyarwanda turi bamwe tugomba
kubishyira imbere, ndetse n’urwo rubyiruko rwo hanze rugifite ingengabitekerezo
ya Jenoside tukababwira tuti musigeho ibyo mwakoze cyangwa ibyo ba so bakoze
ntabwo bizongera kubaho ukundi mu Rwanda. Ibyo bintu tubyumve kandi tubifate
nk’inshingano.”
Iki gikorwa
cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyitabiriwe n’urubyiruko rurenga
ibihumbi 10, aho rwateraniye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ruri mu Karere
ka Kicukiro.
Like This Post? Related Posts