Tariki ya 13
Tariki ya 13 Mata 1994 ni imwe mu matariki atazibagirana kubarokotse Jenoside
yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kuko kuri iyo tariki abatutsi bari baragiye
bahungira ahantu hatandukanye mu Rwanda bagabweho ibitero benshi bakwicwa.
Impunzi
z’abatutsi zisaga 35000 zaturutse muri za komini Rukira, Rusumo, Birenga,
Kigarama na Rukara no ku musozi wa Nyarubuye, ziciwe mu kiliziya ya Nyarubuye
n’Interahamwe ziyobowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi (wakatiwe
igifungo cya burundu na ICTR) afatanyije na Evariste Rubanguka wari umucamaza
kuri komini n’abajandarume bo mu kigo cya Nasho. Abatutsi 18 gusa nibo
barokotse ubwo bwicanyi. Nyuma y’ibyumweru bibiri ingabo za FPR Inkotanyi
zimaze gufata Nyarubuye, zahasanze imirambo imwe yarariwe n’imbwa, zicukura
imva rusange imbere ya kiliziya, zirabashyingura.
Nk’ uko
tubikesha urubuga rwa komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside kuri iyo tariki
Abatutsi bari bahungiye ku kiliziya ya Musha (ubu ni mu karere ka Rwamagana),
barishwe bose.
Interahamwe
zishe abatutsi bose bari bahungiye ku Kiliziya ya Gishaka, muri Bumbogo
Interahamwe
zakusanirije abatutsi b’I Shyorongi, Kanyinya (mu karere ka Nyarugenge) mu nzu
ya Mukarumanzi, zirabica bose zirabarangiza.
Abatutsi
bari bahungiye ahahuze urusengero rwa ADPR (rwahindutsemo urwibutso rwa
Jenoside) mu murenge wa Rusiga, barishwe.
Abatutsi b’i
Rukara mu karere ka Kayonza, barishwe.
Abatutsi
bari bahungiye mu ishyamba ryo ku musozi wa Maranyundo, muri Bugesera,
barishwe.
Abatutsi
biciwe mu kigo Ndangamuco cya Kisilamu kwa Kadafi, giherereye ku Kivugiza muri
Nyamirambo.
Guhera ku
itariki ya 13/04/1994, Abatutsi bose Interahamwe zicaga zibakuye mu Cyabakamyi,
rwabicuma n’ahandi (mu Karere ka Nyanza) zabajugunyaga mu mugezi wa Mwongo.
Abatutsi
bagera 30,000 bari bahungiye mu Kiliziya ya Kibeho, bagabweho ibitero bibiri
n’Interahamwe, zicamo abatutsi bagera 2200, kubera kwirwanaho kw’impunzi,
zabashije kwirukana Interahamwe.
Abatutsi
bari bahungiye kuri Komini Kinyamakara, ku mashuri ya Mbogo no ku musozi wa
Mbogo, ubu ni mu Karere ka Huye, bishwe n’Interahamwe ziturutse muma Komini
anyuranye ya perefegitura Gikongoro.
Hishwe
Abatutsi i Mururu bicirwa bicirwa ahitwa Nyakanyinya
Hishwe
Abatutsi i Gaseke muri komine Nyakabuye bicirwa ahitwa Kinunga (Cyangugu)
Hishwe
Abatutsi i Nyakabuye mu kagali ka Gaseke mu Mudugudu wa kinunga bicirwa ahitwa
Kinunga (Cyangugu)
Hishwe
Abatutsi i Nyakabuye mu Kagali ka Kamanu mu Mudugudu wa Mpanga bicirwa ahahoze
ari Komine Nyakabuye (Cyangugu)
Hishwe
Abatutsi b’i Gitambi mu kagali ka Gahungeri umudugudu wa Kamagaju
Hishwe
Abatutsi b’ i Karenge muri Rwibogo (Cyangugu)
Hishwe
Abatutsi i Kibingo muri Gihombo (Cyangugu) bicirwa kuri Paruwasi ya Kibingo
Hishwe
Abatutsi bo ku Muhororo muri kirimbi (Nyamasheke)
Abatutsi
benshi baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo ku Cyome I gatumba (Ngororero)
Hishwe
Abatutsi benshi I Kibilira muri Ngororero
Like This Post? Related Posts