Ihuriro
Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirashinja Leta ya Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo (RDC) gukoresha imbaraga za gisirikare, zirimo n’indege
zitagira abapilote drones mu kurasa abaturage batuye mu bice bya Minembwe, mu
ntara ya Kivu y’amajyepfo.
Iri huriro
rivuga ko ibyo bikorwa ribifata nko kwirengagiza nkana inzira y’ibiganiro
by’amahoro biteganyijwe kuba hagati y’impande zihanganye.
Mu itangazo
ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko
ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryagabye ibitero bikomeye mu bice bituwe
cyane, rikoresheje drones hagati ya saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu
gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 12/04/2026.
Yongeyeho ko
ibyo bitero byakomeje no kuri uwo munsi, bikaba byarateye ubwoba n’ihungabana
rikomeye mu baturage.
Kanyuka
yagize ati: “Ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo nkana kudobya inzira y’ibiganiro
by’amahoro bitegerejwe mu Busuwisi,ibi bikorwa byo kurasa abaturage ni
ikimenyetso cy’uko butifuza kubahiriza ibyo bwiyemeje mu nzira y’ibiganiro.”
Ihuriro
AFC/M23 rivuga ko iyi myitwarire igamije guca intege ibiganiro biteganyijwe no
gushyira igitutu ku ruhande rwayo, binyuze mu gukomeza ibikorwa bya gisirikare
aho gushaka ibisubizo binyuze mu nzira ya dipolomasi.
Ibi birego
bije mu gihe hateganyijwe ibiganiro by’amahoro bizahuza intumwa za Leta ya RDC
n’iza AFC/M23 kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17/04/2026.
Ibi biganiro
byari bisanzwe bibera i Doha muri Qatar, ariko kuri ubu byimuriwe mu Busuwisi
ku busabe bwa Qatar, bitewe n’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati ukomoka
ku makimbirane arimo Leta zunze ubumwe za Amerika na Israel ku ruhande rumwe,
na Iran ku rundi.
Nubwo
impande zombi zagiye zigaragaza ubushake bwo kujya mu biganiro, ibikorwa bya
FARDC, ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR byo kugaba ibitero ku
mu misozi miremire ya Minembwe byakomeje guteza impungenge ku cyizere
cy’amahoro arambye.
Abasesenguzi
bagaragaza ko niba ibi birego bidakemuwe mbere yuko ibiganiro bitangira,
bishobora kudindiza cyangwa bigatesha agaciro inzira y’amahoro.
Kugeza ubu,
nta gisubizo kirambuye kiratangazwa na Leta ya RDC ku birego byatanzwe na
AFC/M23.
Gusa, Leta
ya Kinshasa yakunze guhakana kenshi ibyaha byo kwibasira abaturage,
igashimangira ko ibikorwa bya gisirikare irimo bigamije kurwanya imitwe yitwaje
intwaro ibangamira umutekano w’igihugu.
Like This Post? Related Posts