• Amakuru / POLITIKI

Papa Leo XIV yafashe indege yerekeza ku mugabane wa Afurika, atangira urugendo rwe rwa gatatu rw’ivugabutumwa kuva yaba umuyobozi wa Kiliziya Gatolika.

Uru rugendo rufatwa nk’urufite akamaro kanini, kuko ruje mu gihe Afurika igenda igira uruhare rukomeye mu itorero Gatolika ku isi. Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzibanda ku nsanganyamatsiko z’amahoro, ubwiyunge, ubumwe n’iterambere, cyane cyane mu bihugu bizasurwa.

Muri uru rugendo, Pope Leo XIV azasura ibihugu birimo Algeria, Cameroon, Angola ndetse na Equatorial Guinea.

Uru ruzinduko ararutangirira  muri Algérie, aho ategerejwe i Annaba ku rusengero rwa Basilique Saint-Augustin, mbere yo gukomereza mu bindi bihugu byo muri Afurika yo hagati n’iy’amajyepfo.

Abasesenguzi mu bya dipolomasi n’iyobokamana bavuga ko uru rugendo rugaragaza akamaro Afurika igenda ihabwa muri politiki ya Vatican, ndetse n’uburyo Kiliziya Gatolika ishaka kwegera abakirisitu bo kuri uyu mugabane.

Byitezwe ko mu biganiro azagirana n’abayobozi b’ibihugu azasura, Pope Leo XIV azibanda ku gushimangira amahoro, gukemura amakimbirane no guteza imbere ubufatanye mu iterambere ry’abaturage.

Biteganyijwe ko  Nyuma y’umuhango wo kwakirwa ku mugaragaro, Papa Leo XIV ahita yerekeza ku Maqam Echahid, urwibutso rw’abazize urugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Algeria, rwafunguwe mu 1982 mu kwizihiza imyaka 20 igihugu kimaze cyigenga.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, tariki ya 13 Mata, gahunda irimo ibikorwa byinshi bya dipolomasi n’iyobokamana.

 Biteganyijwe ko azagirana ibiganirona  Perezida wa Repubulika ya Algeria , nyuma agahura n’abayobozi batandukanye, abahagarariye sosiyete sivile ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo

Mu masaha ya nyuma ya saa sita, Pope Leo XIV azasura Grande Mosquée d'Alger, aho azatanga ubutumwa bushimangira ubworoherane hagati y’amadini, amahoro n’ubwiyunge.

Nyuma yaho, azagirira uruzinduko rwihariye Centre d’accueil et d’amitié des sœurs augustiniennes missionnaires de Bab El Oued, aho azibuka abihayimana babiri bishwe ku wa 23 Ukwakira 1994 mu gihe cy’intambara yo mu gihugu.

 Iki gikorwa kigamije guha icyubahiro abitanze mu bihe bikomeye no gukomeza ubutumwa bw’icyizere n’ubwiyunge.

Umunsi uzasozwa n’igikorwa cyo guhura n’abaturage bo muri Algérie, aho Papa Leo XIV azatanga ubutumwa bwo gukomeza ubumwe n’ubufatanye hagati y’abantu b’amadini atandukanye.

Uru ruzinduko rugaragaza akamaro ko gukomeza ibiganiro hagati y’amadini, no gushimangira amahoro n’ubwiyunge mu karere ndetse no ku isi muri rusange.

Uru rugendo rwa gatatu rw’ivugabutumwa rushobora kuba kimwe mu bikorwa bikomeye by’ubuyobozi bwe, ndetse rukaba n’intambwe ikomeye mu gukomeza umubano hagati ya Holy See n’ibihugu bya Afurika.

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments