Mu gihe abanyarwanda n’isi yose muri
rusange turi mu gihe cyo kwibuka
Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ku
nshuro ya 32 bwifatanyije n’abanyarwanda kwibuka no kunamira ababo bazize Jenoside .
Ni muri urwo rwego Ubuyobozi bw’inzu ifasha abahanzi izwi nka
Bridges Records bwifatanyije n’abanyarwanda
ari abari mu Rwanda n’abari hanze yarwo
muri ibi bihe bikomeye ku gihugu cyacu
kwibuka no kunamira abacu bazize
Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Mu butumwa bw’Umuyobozi Mukuru wa Bridge Recordd
Bwana Uwizeye Jaques uzwi nka Jack Ross yagize ati :Muri Ki gihe Twibuka
Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 twifatanyije n’abanyarwanda bose n’abari mu mahanga mu kuzirikana abacu bazize
Jenoside yakorewe Abatutsi mbasaba
gushyigikira abarokotse no kwamagana abagipfobya Jenoside yakorewe
Abatsutsi 1994
Yakomeje agira ati “ Twiyemeje gukomeza kurinda ukuri,
guharanira amahoro no gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda twubaka u Rwanda
twifuza kandi turwimane kubashaka
gusenya ibyiza twagezeho .
Yasoje asaba abahanzi n’urubyiruko guhagurukira kurwanya abantu bakomeje gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside banyuze ku mbuga nkoranyambaga abasaba ko nabo ari ijwi rikomeye ryo kurwanya abo bakomeje gushaka kuroha urubyiruko rw’u Rwanda.